00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alain Muku yiyongeye ku rutonde rw’abahanzi bafite imbuga za internet zabo bwite

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 30 August 2014 saa 01:13
Yasuwe :

Umuririmbyi Alain Mukuralinda bakunze kwita Alain Muku, yashyize ahagaragara urubuga rwa internet rubonekaho amateka ye, indirimbo ze n’ibindi bikorwa bye byerekeranye n’ubuhanzi.
Mu kiganiro na Alain Mukurarinda, yavuze ko uru rubuga arutezeho byinshi muri muzika ye harimo kuba rno bye.
Yagize ati: “Icya mbere ni uguha abakunda ibihangano byanjye uburyo bwo kubyumva bisanzuye, icya kabiri ni ukubyagura bikagera kure hashoboka bityo tukazagera ku ntego ya gatatu yo kuzataramana nabo ariko (...)

Umuririmbyi Alain Mukuralinda bakunze kwita Alain Muku, yashyize ahagaragara urubuga rwa internet rubonekaho amateka ye, indirimbo ze n’ibindi bikorwa bye byerekeranye n’ubuhanzi.

Mu kiganiro na Alain Mukurarinda, yavuze ko uru rubuga arutezeho byinshi muri muzika ye harimo kuba rno bye.

Yagize ati: “Icya mbere ni uguha abakunda ibihangano byanjye uburyo bwo kubyumva bisanzuye, icya kabiri ni ukubyagura bikagera kure hashoboka bityo tukazagera ku ntego ya gatatu yo kuzataramana nabo ariko indirimbo bazizi mu mutwe.”

Urubuga rwa Internet rwa Mukuralinda yarwise Alain Muku rukaba ruboneka kuri www.alainmuku.com.

Mukuralinda asanzwe anazwi mu Rwanda nk’umushinjacyaha ndetse ni umuvugizi w’ubushinjacyaha bwa Repubulika y’u Rwanda.

Mu gihe u Rwanda rubarurirwa mu bihugu biri gutera imbere cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho, abahanzi bafite imbuga za internet zabo bwite bo ni mbarwa.

Abahanzi b’Abanyarwanda bafite imbuga kugeza ubu abenshi ni abakorera umuziki wabo hanze y’igihugu n’ababashije kuhagera.

Mu Bazwi bafite imbuga kugeza ubu harimo, Samputu, Masamba na Gakondo, Kayirebwa, Corneille, Neza, Mani Martin Dominic Nic, Jean Paul Murara, Aline Gahongayire n’abandi bake.

Kanda hano usure urubuga rwa Mukuralinda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .