00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alain Muku yavuye imuzi ibibazo by’ingutu byashegeshe umuziki nyarwanda

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 26 January 2015 saa 12:01
Yasuwe :

Alain Mukurarinda, umuhanzi akaba n’Umuvugizi wUbushinjacyaha bwa Repubulika y’u Rwanda, avuga ko mu bibazo by’ingutu bishegesha umuziki nyarwanda ndetse bikawubuza gutera imbere nk’uko byagakwiye higanjemo abahanzi batazi icyo bashaka, amarushanwa atavugwaho rumwe,ikinyabupfura mu muziki n’ibindi.
Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo z’amakipe n’izivuga ku minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, ashimangira ko abahanzi nyarwanda bakwiye kugira ubufatanye no guhuriza hamwe kugira ngo bazamurane. Ndetse (...)

Alain Mukurarinda, umuhanzi akaba n’Umuvugizi wUbushinjacyaha bwa Repubulika y’u Rwanda, avuga ko mu bibazo by’ingutu bishegesha umuziki nyarwanda ndetse bikawubuza gutera imbere nk’uko byagakwiye higanjemo abahanzi batazi icyo bashaka, amarushanwa atavugwaho rumwe,ikinyabupfura mu muziki n’ibindi.

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo z’amakipe n’izivuga ku minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, ashimangira ko abahanzi nyarwanda bakwiye kugira ubufatanye no guhuriza hamwe kugira ngo bazamurane. Ndetse by’umwihariko agahamya ko kuba benshi bibanda mu gukora umuziki w’imahanga nabyo byonona iterambere ry’umuziki nyarwanda.

Hip Hop ntikwiye intebe mu Rwanda

Ku bwa Alain Muku, ashimangira ko injyana ya Hip Hop itagakwiye guhabwa intebe mu Rwanda ngo kuko ntacyo imariye Abanyarwanda dore ko iniganjemo umuco wo mu bindi bihugu.

Yasobanuye neza ko ari injyana nziza kandi umuntu ashobora gutambutsamo ubutumwa bw’ingirikamaro ariko akavuga ko umuziki Abanyarwanda bakeneye atari uwa Hip Hop ahubwo ari umuziki w’umwimerere nyarwanda ushamikiyeho ibindi.

Yagize ati, “Hip Hop ndayemera ijana ku ijana ariko ntacyo itumariye kuko atari umuziki wacu ndetse nta n’urwego runaka yatugezaho”.

Yatanze urugero ku bitaramo Byumvuhore aherutse gukorera mu Rwanda ubwitabire byagize n’uburyo umuziki we ari uwo hambere kandi wakunzwe n’abato n’abakuru.

Ati, “Mu basitari bacu batwaye Primus Guma Guma ni nde wari wakora igitaramo wenyine akagira abantu byibura icya kabiri cya Petit Stade? Ni ukuvuga ko abahanzi bacu bataye umuco wabo bagateza imbere uw’abandi ”.

Ikinyabupfura no guca bugufi iturufu abahanzi bakwiye gukoresha

Alain Muku yagarutse ku myitwarire iranga abahanzi nyarwanda avuga ko benshi batita ku kugorora imyitwarire yabo. Yabibukije ko ikinyabupfura ari ingenzi ndetse ari urufunguzo ruganisha ku iterambere.

Yagize ati, “Kubahiriza amasaha, guca bugufi ukagirwa inama ndetse no gufatanya ni bimwe mu biganisha ku iterambere rihamye umuntu yageraho”.

Usibye ikinyabupfura gike no kutubahiriza igihe bikunze kuranga benshi mu bakora umuziki mu Rwanda, Alain Muku yavuze ko hari akajagari gakabije mu cyitwa ‘kumurika album’ aho buri muhanzi akora indirimbo imwe yakundwa akirukankira muri Stade gukora igitaramo cyo kuyereka Abanyarwanda.

Ati, “Gukora indirimbo imwe bwacya ugashaka gusohora album kandi abantu batakuzi ntibyatuma utera imbere akenshi ni naho bipfira”.

Yakomoje ku buryo umuhanzi ajya gushyira hanze album agaherekezwa n’abandi 12 bivuze ko aba atizeye ko ubushobozi bwe cyangwa ibihangano bye byakurura abantu bakaza kumureba bityo akifashisha abandi.

Alain Muku yakomeje asobanura ko aribyo byishe abahanzi nyarwanda batangiye kuririmba mu gihe kimwe na ba Chameleone na Juliana ariko kuri abo bakaba baracitse intege ku buryo bukomeye mu gihe bagenzi babo bo mu mahanga bamaze gushinga imizi mu muziki.

Amarushanwa atavugwaho rumwe

Uyu muhanzi w’inararibonye mu muziki, ahamya ko kuba mu marushanwa menshi ategurwa mu Rwanda usanga hari amazina ahora agarukamo kandi nta gishya baba bakoze, ngo ni ukuryamira abandi bagakwiye kwigaragaza na bo bakerekana impano bafite.

Yatanze urugero ku irushanwa rya Primus Guma Guma avuga ko ku bwe atifuza ko umuhanzi wagiye muri iri rushanwa inshuro ebyiri yarigarukamo kuko nta gishya abaaje kwereka Abanyarwanda.

Yagize ati, “Sinzi niba ari uko ari Super Star baba bashaka ariko bagakwiriye guha n’abandi bahanzi amahirwe bakigaragaza ndetse muri bo hakavamo uwo mu super star baba bashaka kuko aba yiyeretse Abanyarwanda”.

Igitangaje kuri we ngo ni uburyo irushanwa ryitiriwe umuhanzi nyarwanda w’icyamamare (Super Star) ariko bikaba bigayitse kubona nta we uririmba indirimbo za Kinyarwanda ugaragaramo uretse umwaka ushize hagaragayemo abivuga ndetse bazi no gushayaya bya Kinyarwanda.

Yagarutse ku itorwa ry’abahanzi n’abategura irushanwa, avuga ko hagakwiriye kubaho uburyo bunoze bunasobanutse bukurikizwa mu gutora abahanzi.

Abahanzi abonamo kugeza umuziki nyarwanda ku rwego rukomeye

Nubwo umuziki nyarwanda ufite byinshi ugomba kwigobotora ngo ube wabasha kugera ku rwego mpuzamahanga, yashimiye bamwe mu bahanzi bagaragaza ishyaka ndetse n’inyota bafite mu guteza imbere umuziki wabo.

Ati, “Buriya Mani Martin ni umuhanzi abantu benshi bibonamo kubera umuziki we ufite umwimerere kandi ucurangize ni umuhanga, Bruce Melody na Christopher ni abana ariko ubona ko bazi icyo kuririmba ari cyo . King James na Danny Vumbi nabo bafite imyandikire iri ku rwego rwiza kandi n’injyana bakoramo umuziki wabo ubona hari icyerekezo bitanga”.

Alain Muku yakunzwe cyane mu ndirimbo nka Murekatete, Gloria, Museke weya, n’izindi nyinshi. Kuri ubu akaba yaratangije irushanwa ryitwa Hanga Higa rigamije gushaka urubyiruko rufite impano ishingiye ku muco nyarwanda ariko rudafite ubushobozi bwo gukora indirimbo.

Ku ikubitiro akaba yatangiye gufasha abana 10 batsinze muri iri rushanwa ryatangiye mu mpera za Nzeli 2014.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .