00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatsiko yatumye ajya gukorera indirimbo muri Uganda

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 25 March 2012 saa 09:40
Yasuwe :

“Bakora neza kandi bakira abakiriya neza; ni abantu bagira gahunda.” Aya ni amagambo y’umuhanzi Allioni wemeza ko nyuma yo kujya muri Uganda gukorerayo indirimbo yise "Impinduka" kubw’amatsiko yasanze bakora neza.
Mu kiganiro na IGIHE, Allioni ubusanzwe witwa Aline Buzindu Uwamwezi avuga ko yagiye muri iki gihugu kubw’amatsiko yaterwaga no kumva abahanzi benshi bakomeye mu Rwanda bajya gukorerayo indirimbo. Agira ati:”Nashakaga kureba ukuntu bakora.”
Allioni avuga ko kimwe mu byo yashimiye (...)

Allioni avuga ko kimwe mu byo yashimiye abatunganya umuziki bo muri Uganda, by’umwihariko Producer Washington wamukoreye indirimbo Impinduka, ari uko babangukiwe no gukora injyana aririmba ya ‘Dancehall’.

Uyu muhanzi Allioni avuga ko ababyeyi be babanje kumubuza gukora umuziki kuko yashatse kuwutangira akiri umwana, yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Afite indirimbo imwe yamenyekanye gusa yitwa ‘Wake’ yasohoye n’amashusho yayo (Video) muri Mata 2011. Avuga ariko ko ateganya gukora izindi ndirimbo nyinshi ahereye kuri iyi yitwa ‘Impinduka’ yakoreye kwa Producer Washington ndetse n’zizindi nyinshi.

Avuga ko ubu amaze kwiyumvamo umuziki. Akavuga ko mbere atawiyumvagamo neza nk’imwe mu nzitizi zamubuzaga gukora umuziki cyane. Yagize ati:”Ni uko ntari niyumvamo umuziki neza kandi nari nkiri kwiga. Ubu ndi free (ndabohotse) ndi gukora umuziki nywiyumvamo.”
Arateganya gusubira muri Uganda gukorerayo amashusho y’iyo ndirimbo Impinduka. Aranateganya kandi kuzagaragara mu gitaramo cyo kumurika Album ya kabiri ya Urban Boyz.

Ese ni izihe mpamvu zindi abahanzi bakunzwe mu Rwanda bari kujya gukorera muri Uganda ubuhanzi bwabo? Turi kubakusanyiriza zimwe muri zo.

KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Impinduka By Allioni

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .