00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Allioni, wari uri kwiga piano na gitari, agarukanye imbaraga mu muziki

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 18 July 2013 saa 07:12
Yasuwe :

Hari hashize amezi Allioni wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Uwo Narotaga” atumvikana cyane mu muziki nyarwanda. Aganira na IGIHE, Allioni avuga ko yari ahugiye mu kwiga gucuranga n’andi masomo ajya n’umuziki muri rusange.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Allioni yavuze ko yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Washington yise Umusumari. Yavuze kandi ko afite izindi ndirimbo nshya ebyiri azashyira hanze mu minsi ya vuba.
Allioni avuga ko ateganya gukorana indirimbo n’umuhanzi (...)

Hari hashize amezi Allioni wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Uwo Narotaga” atumvikana cyane mu muziki nyarwanda. Aganira na IGIHE, Allioni avuga ko yari ahugiye mu kwiga gucuranga n’andi masomo ajya n’umuziki muri rusange.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, Allioni yavuze ko yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Washington yise Umusumari. Yavuze kandi ko afite izindi ndirimbo nshya ebyiri azashyira hanze mu minsi ya vuba.

Allioni avuga ko ateganya gukorana indirimbo n’umuhanzi ukomeye wo muri Uganda uri hagati ya Cindy na Dr Jose Chameleone.

Soma ikiganiro kirambuye Allioni yagiranye na IGIHE:


IGIHE: Kuki ukunda gukorera indirimbo muri Uganda?

Allioni: Ni uko bwa mbere nakoranye na Washington ankorera indirimbo nziza abantu barayikunda bituma izina ryanjye ryumvikana mu turere tw’u Rwanda no hanze yarwo. Nahise numva nakomeza ugkorana nawe.

IGIHE: Iyi ndirimbo yawe nshya wise “Umusumari” iravuga kuki?

Allioni: Iravuga ku rukundo rw’abantu babiri. Umuntu wandwaje umutima kandi umusumari ufata ikintu niyo mpamvu nayise Umusumari.

IGIHE : Ubu se umaze gukorana indirimbo zingahe na Washington?

Allioni: Ubu tumaze gukorerayo indirimbo eshanu muri esheshatu mbara ko mfite.

IGIHE: Mbere yo gusohora iyi ndirimbo wari usigaye uhugiye mu biki?

Allioni: Nari ndi kwiga ibintu bijyanye na muzika; bijyanye no kuba nayobora ijwi ryanjye no kuba nakoresha ibicurangisho bya muzika.

IGIHE : Hehe?

Allioni: I Remera kuri Stade kwa Mihigo Francois Chouchou.

IGIHE: Wabyize igihe kigana gute?

Allioni: Amezi atatu.

IGIHE: Ubu se ni ikihe gicurangisho cya muzika umaze kumenya gucuranga?

Allioni: Ehh, ubu maze kumenya gucuranga Piano na gitari.

IGIHE: Urumva noneho kuba wamenye gucuranga ari iki by’umwihariko kigiye guhinduka mu muziki wawe?

Allioni: Bizamfasha kuba nakora umuziki wanjye wa LIVE kandi ntibigore abamfasha mu gucuranga indirimbo zanjye kandi nanjye nkaba nakwicurangira bibaye ngombwa.

IGIHE : Ni iyihe migambi mishyashya ubu ufite?

Allioni: Ni ugukora amashusho y’izi ndirimbo zose nshyashya. Ndifuza kandi gushyira hanze Album yanjye ya mbere mu mpera z’uyu mwaka.

IGIHE: Ubona ari iki gituma abakobwa bari mu buhanzi bakiri bake mu Rwanda?

Allioni: Ahanini njye mbona ko ari ukwitinya kw’abakobwa.

IGIHE: None se ubona ari iki cyakorwa kugira ngo babe benshi?

Allioni: Icyakorwa ni uko umukobwa wese wiyumvamo impano akwiye kwirekura akumva ko gukora umuziki ari ukuwukora nka business kandi akabishyiramo umutima we wose no kwitondera igihangano agiye gusohora.

IGIHE: Byakunze kuvugwa kenshi ko waba ukundana na Washington, ese koko nibyo murakundana?

Allioni: Washington? Oya! Ni producer wanjye (untunganyiriza indirimbo) kandi duhuzwa n’akazi; arakora nkamwishyura kandi akampa indirimbo ngataha.

IGIHE: Ubu se ko usigaye ugendana na Muyoboke cyane, we imikoranire yanyu yaba imeze gute?

[Aha Muyoboke yahise aba ari we wisubiriza kuko yari ari kumwe na Allioni]

Muyoboke: Nagiye muri Uganda musangayo, kandi Washington dusanzwe dukorana. Yarambwiye ngo iyi ndirimbo ni nziza yizeye ko icuranzwe neza yakwamamara. Yansabye rero ko nayimuhera abashobora kuyamamaza hose mu Rwanda.

Ariko sibwo bwa mbere naba mfashije Allioni mu bikorwa bye ni ibintu bisanzwe nk’uko natwayeyo Kitoko agakorayo ziriya ndirimbo zose za Akabuto n’izindi ariko by’umwihariko ubu ndi kumufasha kuko Washington yabinsabye. Washington ni inshuti yanjye bisanzwe, noneho kuba ari gukorana n’Umunyarwandakazi ndumva binteye ishema gukorana nawe. Allioni kandi nawe ni inshuti yajye n’umuryango wose

IGIHE: Allioni ntacyo wongeraho?

Allioni: [Aseke gahoro yemeze ko ibyo Muyoboke avuze ari ukuri] byose yabivuze kandi neza.

IGIHE: Biravugwa ko waba uteganya gukorana indirimbo na Chameleone, ese byaba ari byo?

Allioni: Yego, ubu ngiye kwibanda cyane ku gukora amashusho mashya y’izi ndirimbo, hanyuma nsohore izindi ndirimbo namaze gukora mbitse zirimo Karacyarimo na Uramfite. Nyuma ndifuza no gukorana (collabo) n’umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda hagati ya Cindy na Chameleon.

IGIHE: Ese koko umuziki watunga uwukora hano mu Rwanda?

Allioni: Cyane rwose, abishyizemo ubushake kandi akabifata nk’umwuga.

IGIHE: Urakoze Allioni

Allioni: Urakoze nawe Richard!

Amafoto


Allioni avuga ko ateganya gukorana indirimbo na Cindy cyangwa Dr Jose Chameleone
Allioni avuga ko amaze kumenya gucuranga Piano na gitari
Allioni akunze gukorera indirimbo ze muri Uganda kwa Producer Washington; ubu yashyize hanze indirimbo baririmbanye bise "Umusumari"

Umva indirimbo nshya ya Allioni yitwa "Umusumari" ari kumwe na Washington


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .