00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Producer Washington na Allioni mu rungabangabo rw’ibibavugwaho

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 10 August 2014 saa 02:22
Yasuwe :

Washington David Ebangiti uzwi cyane muri Uganda no mu karere nka Producer Washington ahangayikishijwe bikomeye n’amakuru yamubayeho akarande ko akundana na Allioni kandi ari umugabo wubatse.
Kuba afite umugore n’abana, ariko mu Rwanda akaba akunda kugaruka mu itangazamakuru avugwaho kuba mu rukundo na Allioni ngo asanga bimusubiza inyuma ndetse bikaba byateza umwuka mubi mu rugo rwe nk’uko The New Times yabitangaje. Ku ruhande rwa Allioni, na we yemeza ko iyi nkuru ari urucantege ndetse (...)

Washington David Ebangiti uzwi cyane muri Uganda no mu karere nka Producer Washington ahangayikishijwe bikomeye n’amakuru yamubayeho akarande ko akundana na Allioni kandi ari umugabo wubatse.

Kuba afite umugore n’abana, ariko mu Rwanda akaba akunda kugaruka mu itangazamakuru avugwaho kuba mu rukundo na Allioni ngo asanga bimusubiza inyuma ndetse bikaba byateza umwuka mubi mu rugo rwe nk’uko The New Times yabitangaje.

Ku ruhande rwa Allioni, na we yemeza ko iyi nkuru ari urucantege ndetse ikaba nta kintu na kimwe imwungura mu muziki uretse kumugaragaza nk’umukobwa wananiranye uhora uzenguruka mu bagabo gusa.

Allioni ati, “Ibyo bintu bya Washington maze kubirambirwa. Sinamurenganya kuba na we ahangayitse. Uriya ni umugabo wubatse urugo, afite umugore n’abana kandi ndamwubaha. Nonese umugore we abifata ate guhora yumva ko mu Rwanda hari umukobwa wamutwariye umugabo?”

Akomeza agira ati, “Binca intege cyane , nkeka ko n’Abanyarwanda bahora babyumva bakeka ko ndi umukobwa wananiranye wirirwa mu bagabo. Niyo nkuru mvugwaho gusa kuva najya gukorana na we indirimbo muri Uganda. Ababyumva bakeka ko ndi wa wundi uhora azenguruka mu bagabo.”

Washington na Allioni barasaba ababashinja kuba mu rukundo ko babihanganira bakabireka dore ko bishobora kwangiza byinshi ku buzima bwabo.Washington avuga ko bishobora kumuteranya n’umuryango we ndetse na Allioni akaba avuga ko bimuca intege aho kumuzamura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .