Allioni umwe mu bakobwa baririmba mu Rwanda, yatangaje ko kuba ataraje ku rutonde rw’abahanzi 15 bari mu majonjora y’irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar ku nshuro ya 4, bitavuze ko abagiyemo bose bamurusha n’ubwo ku rundi ruhande avuga ko abarimo nabo bashoboye.
Ibi Allioni yabitangarije IGIHE ubwo yari amaze gushyira hanze indirimbo yise ‘Uramfite’ yakoranye na Riderman mu gihugu cya Uganda, igakorwa na Producer Washington.
Kanda hano wumve ’Uramfite’ ya Allioni na Riderman
Iyi ndirimbo yuzuyemo amagambo y’urukundo, aho aba abwira umukunzi we ko amufite, ko azahora ari uwe iteka, Riderman nawe akaba yikiriza yemera ndetse amurahirira ko atazamuhemukira, yatunganyijwe na Washington i Bugande. Allioni avuga ko amashusho yayo azagera hanze mu gihe cy’icyumweru kimwe.
Nyuma yo kutagaragara ku rutonde rw’abahanzi 15 bari muri PGGSS4, Allioni yabajijwe uko yabyakiriye n’icyo abona yaba yarazize. Niba koko asanga abarimo bamurusha kuririmba no kumenyekana.
Ati: “Navuga ko twari benshi bahatana, kutazamo narabyakiriye ntibyananshiye intege, kuba ntarimo ntibimbuza gukomeza gahunda zanjye…abagiyemo zose si uko bandusha ariko nabo barashoboye, sinzi icyo nabivugaho ariko wenda amahirwe ntabwo yari ayanjye.”
Abajijwe uwo abona arusha utari ukwiye kujyamo, yirinze kugira uwo atangaza ati: "Buriya igihe cyanjye kizagera."
Umusumari ya Allioni:
Allioni yakoje atangariza IGIHE ko muri uyu mwaka azarushaho gukora cyane ndetse mu mpera zawo akazamurika album ye ya mbere.
TANGA IGITEKEREZO