00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Ngoma havugiwe isengesho risabira abasore bakuruwe na Allioni

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 20 June 2016 saa 10:18
Yasuwe :

Allioni, umukobwa rukumbi uririmba Dancehall mu bahatanira Primus Guma Guma Super Star 6, yaririmbiye i Ngoma ava ku rubyiniro aherekejwe n’isengesho risabaira abasore batwawe n’ikimero cye.

Buzindu Aline [Allioni], yari yambaye inkweto n’isengeri bitukura, hasi yari yaserukanye umudeli umeze nk’ingutiya ngufi urebeye imbere naho wamuturuka inyuma ukabona ari agakabutura kamufasha cyane.

Yavuye imbere y’abafana ibihumbi bari bitabiriye iki gitaramo cyabereye ku kibuga cya Paruwasi hafi ya Katederali ya Kibungo, aherekezwa n’isengesho ryihanganisha abasore bakuruwe n’imiterere y’uyu muhanzi.

Mu isengesho rya Anita Pendo yateruye agira ati “…Nari nanabivuze mbere ko uyu mwana arenze. Mana ndasengera abahungu bose bari muri iki gitaramo kuko ndabizi ko batamerewe neza bitewe n’uko uyu muhanzi yari yambaye ku rubiniro.”

Yakomeje asenga ati “Tino twarababaranye none we yabaye umuhanzi ariko njyewe ndacyatunzwe n’umunwa. Mana ndagusaba kumpa ijwi ryiza nanjye nzagaragare kuri uru ryubyiniro ndi umuhanzi....”

MC Anita Pendo wari uyoboye iki gitaramo na mbere y’uko ahamagara Allioni ngo aze aririmbe, yari yamenyesheje abafana ko ‘umukobwa ugiye kuza kuririmba afite imyambarire ishimangira ubwiza bwe’.

Allioni yabwiye IGIHE ko yari yambitswe n’inzu y’imideli ya Rupari Design, ngo yahisemo uyu mudeli akurikije uko ikirere cyari kimeze ndetse ajyanisha guhera ku rukweto kugeza ku mutwe.

Ati “Nambitswe na Rupari Design, nibo nsanzwe nkorana na bo. Turicara tugahitamo ibyo ngomba kwambara urebeye ahanini ku miterere y’ahantu ngiye kuririmbira, niba ari nijoro cyangwa ku manywa, niba hari izuba cyangwa hakonje. Mbese biterwa n’uko bimeze.”

Na we ahamya ko imyambarire ye iba yihariye bityo ko ari yo mpamvu bamwe bamutangarira. Ati “Ndi umukobwa, mba ngomba kwerekana Allioni nyawe, aho ntandukaniye n’abandi bakobwa.”

I Ngoma yari yambariye ikirori

Yongeyeho ati “Mpanganye n’abasore benshi, harimo undi mukobwa Young Grace ariko injyana ye n’uko yambara bitandukanye nanjye.”

Allioni avuga ko kuva yakwinjira mu irushanwa yabonye ko ntacyo abo bahanganye ntacyo bamurusha, aracyagorwa no kugira akamenyero [experience] nk’’iy’abamutanze muri iri rushanwa gusa ngo nabyo azabigeraho bidatinze.

Ati “Ikingoye cyane ni ukumenyera, ni ubwa mbere ninjiye mu irushanwa ariko nzabigeraho nabyo vuba. Abandi bantanzemo, gusa maze kubona ko nta kinini bandusha uretse kuba bamenyereye kundusha.”

Allioni ahanganye n’abahanzi barimo Umutare Gaby, Danny Nanone, Urban Boyz, Jules Sentore, Young Grace, Bruce Melody, Danny Vumbi na TBB.

Allioni aririmba iyitwa 'Impinduka'
Allioni mu gitaramo cya PGGSS giherutse kubera i Ngoma
Mu gitaramo giherutse kubera i Kigali Allioni yaje yambaye atya
Allioni yaratunguranye ...

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .