00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Si naririmbye umukunzi wanjye ahubwo naririmbye ibibaho mu rukundo -Allioni

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 18 July 2012 saa 11:05
Yasuwe :

Umuhanzi Buzindu Aline uzwi ku izina rya Allioni akora injyana ya Afrobeat mu Rwanda akaba arimo kugenda yigararagaraza muri iyi minsi amaze gushyira ahagaragara indirimbo yise ‘Impinduka’, aratangazaka ko indi indirimbo ye shya yise ‘Umucakara’ nta muntu wihariye yaririmbaga mo ngo ahubwo yavugaga ibintu bisanzwe bibabo mu rukundo.
Uyu mukoba wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Wake” na ‘Impinduka’ ubu yamaze gushyira hanze indi ndirimbo ye shya yise ‘Umucakara’ ikaba ivuga ku rukund,o dore (...)

Umuhanzi Buzindu Aline uzwi ku izina rya Allioni akora injyana ya Afrobeat mu Rwanda akaba arimo kugenda yigararagaraza muri iyi minsi amaze gushyira ahagaragara indirimbo yise ‘Impinduka’, aratangazaka ko indi indirimbo ye shya yise ‘Umucakara’ nta muntu wihariye yaririmbaga mo ngo ahubwo yavugaga ibintu bisanzwe bibabo mu rukundo.

Uyu mukoba wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Wake” na ‘Impinduka’ ubu yamaze gushyira hanze indi ndirimbo ye shya yise ‘Umucakara’ ikaba ivuga ku rukund,o dore ko uba wumva abwira umukunzi we ko azamukunda kuko ngo yumva yaramaze kuba umucakara w’urukundo rwe.

Abajijwe niba ari inshuti ye aba abwira aya amagambo dore ko aba avuga ko yiyemeje kumubera umugore nawe akamubera umugabo, Allioni yagize ati:”Ubundi umuhanzi ashobora kuririmba yishyira mu mwanya w’uwo ari kubwira ,aha rero si jyewe nashakaga kwivuga, ahubwo nashakaga kwereka benshi ko hari urukundo ruza rukagira imbata umuntu burundu, rero ibi ni ibintu bibaho mu rukundo ariko si jyewe wivugaga rwose ”.

Twabamenyesha ko uyu muhanzi ateganya gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Impinduka’ yakoreye muri Uganda hamwe na Washington akaba kandi agiye gutangira gufata amashusho y’iyi ndirimbo shya ‘Umucakara’.

Allioni ashimira cyane abantu bose bamuba hafi kugirango bamufashe kuzamura impano ye, abafana be bamuba hafi Producer Chris Chettah, hamwe na Tom Close bagize urahare rukomeye mu kumubaha hafi.



KANDA HANO USHOBORE KUMVA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .