00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiterere y’umuryango Allioni yifuza kubonamo umugabo

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 10 January 2017 saa 09:01
Yasuwe :

Imvugo ireshya, utugambo tw’urukundo, imitoma n’amarangamutima atandukanye yumvikana akanagaragara ku bahanzi iyo baririmba ni bimwe mu bituma hari benshi bibaza cyane ku buryo bahagaze mu rukundo.

Buzindu Uwamwezi Aline [Allioni] ni umwe mu baririmbyikazi bo mu Rwanda bakurikirwa biturutse ku kimero cye n’umuziki akora. Hari abibaza ku bijyanye n’uburyo ahagaze mu rukundo, igihe ateganya kurushinga ndetse n’ibindi bitandukanye bigaruka cyane ku mibereho ye.

Mu kiganiro na IGIHE, Allioni wemeza ko nta muntu wihariye bakundana afite muri iki gihe, yasubije bimwe mu byibazwa ku buryo ahagaze mu rukundo, anagaruka ku ishusho y’umuryango yifuza kubonamo uwo bazarushinga.

Allioni avuga ko mu guhitamo uwo bazarushinga umwanya wa mbere awuha imico y’umusore hanyuma babyumva kimwe bakabona gutera intambwe yo kubimenyesha imiryango n’inshuti, ibyo bikajyana no kureba ku biranga aho agiye.

Ati “Kuri njye, icya mbere ni umusore ukijijwe kandi wizera Imana, ku bijyanye n’umuryango aturukamo naho bihuye cyane n’ibyo. Ikindi, nubaha cyane umuryango uvukamo abakozi, uhora uharanira iterambere ryaba iryawo, iry’abazawukomokamo n’iry’Igihugu muri rusange.”

Yakomeje avuga ko bimwe mu biri ku isonga mu byamushimisha mu muryango w’umusore bazarushinga harimo no kuba ‘wiganjemo abantu bagira urugwiro, ugendererwa n’ab’ingeri zose kandi udasanganiza abawugana kurobanura ku butoni.’

Allioni yabonye izuba ku wa 22 Ugushingo 1992, ku myaka 24 amaze kugira ahamya ko nta mukunzi afite. Mu mpera z’umwaka ushize ubwo yizihizaga isabukuru umutsima yawukatanye n’inshuti ze za hafi, undi mwanya awuharira gufasha incike za jenoside.

Mu muziki, yaherukaga gusohora indirimbo yise ‘Amahirwe’ igaruka ku nkuru y’umukobwa waguye ahashashe mu rukundo n’umusore yifuza ko yamuhora iruhande. Allioni yavuze ko amashusho y’iyo ndirimbo nayo ari bugufi, izakurikirwa n’indi itangiza 2017.

Allioni akunda kuririmba indirimbo zibanda ku rukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Interviews

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .