00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ally Soudy n’umuryango we bagiye kwimukira muri USA

Yanditswe na

Vénuste KAMANZI

Kuya 9 October 2012 saa 02:48
Yasuwe :

Umuhanzi, umushyushyabirori, umukinnyi w’amafilime akaba n’umunyamakuru, Ally Soudy mu minsi mike araba yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’umuryango we guturayo nyuma y’aho umugore we aronkeye icyemezo cyo guturayo.
Ally Soudy muri yabwiye IGIHE ko ibyo kugenda byose bisa n’ibyarangiye igisigaye ari ukwitegura urugendo.
Uwizeye Ally Soudy yatangaje ko ntagihindutse we n’umugore we Uwase Carine babanye mu mwaka ushize, n’umwana wabo Umwiza Ally Warris bazatura muri Leta ya Utah iherereye (...)

Umuhanzi, umushyushyabirori, umukinnyi w’amafilime akaba n’umunyamakuru, Ally Soudy mu minsi mike araba yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’umuryango we guturayo nyuma y’aho umugore we aronkeye icyemezo cyo guturayo.

Ally Soudy muri yabwiye IGIHE ko ibyo kugenda byose bisa n’ibyarangiye igisigaye ari ukwitegura urugendo.

Uwizeye Ally Soudy yatangaje ko ntagihindutse we n’umugore we Uwase Carine babanye mu mwaka ushize, n’umwana wabo Umwiza Ally Warris bazatura muri Leta ya Utah iherereye mu Burengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Ku bibaza niba kugenda kwe ariko hari ingaruka bizagira ku muziki nyarwanda n’imyidagaduro muri rusange ya hano mu Rwanda, Ally Soudy yatubwiye ko asanga kugenda kwe nta ngaruka mbi bizagira ku myidagaduro yo mu Rwanda kuko ibyo akora hari n’abandi benshi babikora, ashimangira kandi ko no muri Ikirezi Group bategura Salax Awards nta kibazo kizahaba kuko azaba akiri kumwe na bo.

Ati ”Sinzagenda burundu, n’ubwo nzaba ntuye ndi Umunyamerika ndi n’Umunyarwanda, hari byinshi nzajya ngaruka gukorera mu Rwanda, Radiyo nkorera iracyankeneye hari n’ibindi byinshi byo gukora mfite kandi kugenda kwanjye bishobora no guha umwanya izindi mpano z’abakiri bato zikazamuka.”

Ally Soudy ariko yirinze kudutangariza igihe n’umunsi bazahagurukira hano mu Rwanda kuko ngo bakirimo kubitegura.

Umuraperi Jay Polly wari umaze iminsi avugwaho kugirana amakimbirane na Ally Soudy avuga kw’igenda rya Ally Soudy yavuze ko bibabaje kuko hari kugenda abantu bafite ubunararibonye gusa kandi by’umwihariko ari Soudy yagize uruhare runini mu kuzamura umuziki no kuwukundisha Abanyarwanda.

Ati ”Byanze bikunze icyuho kizagaragara kuko yari afite ubunararibonye mu byo akora, ahubwo abakora nk’ibyo Ally Soudy akora bakwiye gushyiramo imbaraga kugira ngo icyo cyuho kitagira ingaruka cyane.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .