00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ally Soudy n’umuryango we berekeje muri Amerika

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 7 November 2012 saa 08:41
Yasuwe :

Umuhanzi n’umunyamakuru Ally Soudy, yerekeje muri Leta ya Utah ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agiye gutura, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Ugushyingo 2012.
Ally Soudy yajyanye n’umuryango we Carine Umwiza Warris.
Yaherekejwe n’inshuti ze, zirimo abanyamakuru bakoranaga nka Mike Karangwa na bamwe mu bagize itsinda ry’abanyeshuri bo muri APACE bamukunda bishyize hamwe bakiyita ‘Good Act Promoters’
Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, Ally Soudy yavuze ko agiye gutura muri Amerika (...)

Umuhanzi n’umunyamakuru Ally Soudy, yerekeje muri Leta ya Utah ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agiye gutura, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Ugushyingo 2012.

Ally Soudy yajyanye n’umuryango we Carine Umwiza Warris.

Yaherekejwe n’inshuti ze, zirimo abanyamakuru bakoranaga nka Mike Karangwa na bamwe mu bagize itsinda ry’abanyeshuri bo muri APACE bamukunda bishyize hamwe bakiyita ‘Good Act Promoters’

Mu kiganiro aheruka kugirana na IGIHE, Ally Soudy yavuze ko agiye gutura muri Amerika ariko ko atazibagirwa ko ari Umunyarwanda.

Yagize ati Ati ”Sinzagenda burundu, n’ubwo nzaba ntuye ndi Umunyamerika ndi n’Umunyarwanda, hari byinshi nzajya ngaruka gukorera mu Rwanda. Radio nkorera iracyankeneye hari n’ibindi byinshi byo gukora mfite, kandi kugenda kwanjye bishobora no guha umwanya izindi mpano z’abakiri bato zikazamuka.”

Ally Soudy yamenyekaniye cyane kuri Radio Salus mu kiganiro Salus Relax, kuri Radio Isango Star mu kiganiro Isango na Muzika, mu bijyanye no gushyushya ibirori nka Mc ndetse no mu gutegura itangwa ry’ibihembo ku bahanzi bitwaye neza (Salax Awards).

Ally Soudy ari ku kibuga cy'indege i Kanombe aherekejwe n'inshuti
Umugore wa Ally Soudy, Umwiza Carine
Mike Karangwa ateruye Warris, umuhungu wa Ally Soudy

Foto: Facebook

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .