00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

USA: Ally Soudy mu mujyi ufite amategeko akarishye

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 9 February 2013 saa 03:13
Yasuwe :

Nyuma yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA), Ally Soudy wari umushyushyabirori (Mc), umunyamakuru n’umuhanzi mu Rwanda yagize byinshi atangariza IGIHE ku buzima bwe bushya aho ari.
Muri iki kiganiro Ally Soudy yavuze ko kuri we atemera ko ari Leta igomba guteza imbere umuziki nyarwanda, ko ahubwo abantu ku giti cyabo ari bo bakagombye kubigiramo uruhare.
Yanatubwiye kandi kuri bimwe mu byamutunguye akigerayo, icyo ubu akorayo n’ibindi bibazo bitandukanye byo mu buzima bwe (...)

Nyuma yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA), Ally Soudy wari umushyushyabirori (Mc), umunyamakuru n’umuhanzi mu Rwanda yagize byinshi atangariza IGIHE ku buzima bwe bushya aho ari.

Muri iki kiganiro Ally Soudy yavuze ko kuri we atemera ko ari Leta igomba guteza imbere umuziki nyarwanda, ko ahubwo abantu ku giti cyabo ari bo bakagombye kubigiramo uruhare.

Yanatubwiye kandi kuri bimwe mu byamutunguye akigerayo, icyo ubu akorayo n’ibindi bibazo bitandukanye byo mu buzima bwe abayemo, abantu benshi bashobora kumwibazaho.

Ally soudy yerekeje muri USA tariki ya gatandatu Ugushyingo 2012.

Ally Soudy ari Planet Hollywood

IGIHE: Ese ubu utuye he? Ahagana he?

Ally Soudy: Ubu ntuye muri USA muri Leta yitwa Utah muri Saltlake city

IGIHE: Ni iki cyagutunguye ukugerayo?

Ally Soudy:Sha nkigera hano natunguwe n’ubukonje budasanzwe kuko twahageze umunsi neza snow/neige yaguye! Twaje ngo tuyitwaje ubanza nimba twarayikuye mu Rwanda nimba arihe ntumbaze!

Ally Soudy ari muri 'diner en blanc kigali' ubwo yatangizwaga i Kigali

IGIHE: Ni iki cyagutonze?

Ally Soudy:Ikintonda ntakindi, ni ukumenyera ubwo bukonje kuko bisaba kwirirwa munzu, usohoka winjira mumodoka uvamo nayo winjira aho ugiye! Ibaze rero ukuntu uzi ukuntu nakundaga kugenda cyane ahantu hose nshakisha amakuru none ubu wapi! Bigahura no kuba ntabantu benshi tuziranye bigatuma umuntu akumbura inshuti nabavandimwe cyane!

IGIHE: Ni iki wakundiye aho hantu? Ni iki wahangiye?

Ally Soudy:Icyo nahakundiye nuko Saltlake City ari umwe mu Mijyi ya Amerika itabamo urugomo haratuje kandi harangwa n’umutekano ikindi ni umujyi w’Abakiristu bita aba mormons ku buryo bituma haba ikinyabupfura (discipline) cyane, nk’utubyiniro (boites de nuits) n’utubari bya hano bifunga saa munani z’ijoro (2PM) kandi nta muntu uba wemerewe gucuruza inzoga n’isa nka zo nyuma ya saa sita zijoro (00:00)!

Haba amategeko akarishye muri Utah! Ni umujyi wo kureremo umwana wawe kabisa!

Hanyuma icyo nahangiye nanone nubwo bukiristu nanone bubangamira bamwe, ndavuga abakunda kwidagadura ndetse na Showbiz yaho ntago iteye imbere cyane nko mu yindi mijyi ikomeye ya USA.

Umugore wa Ally Soudy witwa Carine Umwiza

IGIHE: Ese hari ibitaramo witabiriye aho nk’umufana? Hari ibyamamare (abastar) mwabonanye wenda basanzwe bazwi muri USA?

Ally Soudy:Sha aho naba nkubeshye kabisa kubera nahisemo kubanza gukora mbega gushaka amafaranga no kwiga mbere y’uko nsubira muri showbiz.

Muri uku kwambere Justin Bieber yakoze igitaramo hano ntibyankundira kukitabira kubera amasaha cyabereye nari mfite akazi kandi nari nkiri umururu ku buryo ntari gusiba kubera igitaramo gusa nibinkundira nzitabira icya Kenny Rogers kizaba tariki 15 Werurwe aho bita Windover hafi ya Saltlake.

Gusa hano hari festival ikomeye ya cinema yitwa Sundance film festival irangiye vuba aha yitabirwa n’ibyamamare byinshi muri cinema, buriya umwaka utaha bizanyorohera kubegera no kubaganiriza wenda nzaba namaze kumenyera no kumenya neza inzira umuntu acamo akanacengera kabisa bibaye ngombwa!

Gusa naje gushobora kwitabira umukino wa Utah Jazz na Miami Heat ya Lebron James byari byiza kabisa biryoshye cyane!

Ally Soudy ari kumwe n'umukobwa we Warris bakigera muri Amerika

IGIHE: Uteganya kuzagaruka mu Rwanda? Ryari?

Ally Soudy:Numva binshobokeye naza mu Rwanda gusura inshuti na abavandimwe mumpera z’uyu mwaka kuko namaze kubakumbura bitavugwa! Bizaterwa nuko nzaba mpagaze ndetse naho nkora bakampa uruhushya.

IGIHE: Ni ibihe biryo wasanze aho mukunda kurya?

Ally Soudy:Sha hano ni Iwabo w’ibiryo! Barya byose bibaho ku isi ni wowe ahubwo wihitiramo ibyo ukunda cg byakunyuze, gusa burger ziba hose ndetse nabonye bakunda ibintu birimo inyama cyane z’inkoko n amafi.

IGIHE: Ni ibihe biryo byo mu Rwanda wakumbuye?

Ally Soudy:Sha ibiryo ho sinakubwira ngo nkumbuye ibi kabisa kuko ibyo nakundaga kurya mu Rwanda n’ubundi hano birahari kandi mbana nabanyarwanda kuburyo n imitekere yacu ari iyakinyarwanda.

Gusa buriya capati y iwacu i Nyamirambo hagize yo uyohereza nagura kabisa! Irisa yonyine! Eh nari nibagiye icyo bita thé vert n utu brochettes twa Biryogo mwa nasize tujyezweho!

Ally Soudy ahetse umwana we w'imfura

IGIHE: Ni ibihe bintu bindi se wakumbuye kurusha ibindi?

Ally Soudy:Sha buriya nkunda byimazeyo akazi nakoraga mu Rwanda kuburyo ubu nta mahoro mba mfite! Hari igihe mba numva nagaruka nkakomeza ariko na none undi mutima ukambwira uti ’ihangane ubanze wige uzasubire mu Rwanda hari ikindi kiyongeye kubumenyi warufite!’ Bishatse kuvuga ko nkumbuye byimazeyo gukora ibiganiro nakoraga kuri radio na The beat show yo kuri TVR ndetse no kuganira n’abakunzi babyo, Imana ibandindire igihe icyo ari cyo cyose nzaza twongere dusangire ibyiza n’umunezero wacu!

IGIHE: Ese umuryango wawe umeze ute? Umugore? Umwana?

Ally Soudy:Sha ndashima Imana ko twese tumeze neza nta kibazo, Carine arashima Rugira ndetse Ally Waris nawe yabaye inkumi kabisa tariki 18 Werurwe aruzuza umwaka, urumva ko vuba inka zizataha iwacu!

IGIHE: Hari abanyarwanda se mwamenyaniyeyo?

Ally Soudy:Sha barahari benshi, ubu natangiye kugira inshuti nyinshi!

IGIHE: Ese aho ubona hari uburyo ushobora kuzamuka ukaba wamenyekana nk’uko wari uzwi hano mu Rwanda-wenda ukaba ushobora nko kuba Mc w’igitaramo nk’uko wari uri hano mu Rwanda?

Ally Soudy:Sha uburyo bwo burahari gusa ntabwo buba bworoshye nagato! Burya ku isi yose kwinjira muri show business yahantu runaka ntabwo biba byoroshye kuko usanga iba ikorwa n’abantu runaka bazwi kandi bameze nk’agatsiko kuburyo kubameneramo biba bisaba kurwana inkundura, hakazamo kandi kuba ufite ubumenyi bwihariye butandukanye n’ubwabo ku buryo bakubonamo inyungu, kuba se ufite amafaranga cg hakaba hari abantu runaka bakwinjijemo.

Utirengagije nawe rwose urabizi ko maze igihe gito inaha gusa ngenda menyana n’abantu bagenda banyishimira bagendeye ku mwirondoro nakuye mu Rwanda kuburyo wenda nimara kumenyera hari icyo bizamarira, ni ukubisengera tu kuko nanjye ndabishaka gutera imbere apana kumenyekana kandi nzabiharanira.

Umukobwa wa Ally Soudy ari gukambakamba, nyuma gato y'aho bagereye muri USA

IGIHE: Watubwira kuby’amarushanwa uheruka kwitabira, wowe na Alpha Rwirangira?

Yea yari amarushanwa ya ENYCE inzu y ibijyanye na fashion ya P Diddy gusa kugeza ubu turacyarindiriye igikurikira kuko bavugaga ko mu icumi bambere mu igice kibanza P Diddy we ubwe azatoranyamo batanu bambere bagahembwa ubundi akanahitamo umwe uzagumana nabo akizatabira photo shooting ya ENYCE magazine.

Imwe mu mafoto Ally Soudy yakoresheje mu kwitabira amarushanwa ya ENYCE

IGIHE: Ese ujya uvugana n’abahanzi nyarwanda baba muri Amerika? Mukunda kuvugana iki?

Ally Soudy:Bamwe muri bo kuko sibose baba muri Amerika tuziranye. Cyane nganira na The Ben, Meddy, Emmy, Frankie Joe na Lick Lick ariko hari undi mu kobwa w’umuhanga cyane muri muzika uba muri Canada witwa Nicole Musoni ushatse wanareba indirimbo ze muri youtube ukumva arabizi pe tumaze nawe kumenyana!

Sha tuganira byinshi usibye uwo mukobwa abandi bose twari n’inshuti cyane nkiri mu Rwanda kandi nawe urabizi ko inshuti ziganira byinshi bitandukanye, ibyihariye kuri twe, umuziki, kuganira ku Rwanda sha ni byinshi kabisa!

IGIHE: Ese ubu ngubu ukora iki mu buryo bwo kwinjiza amafaranga?

Ally Soudy:Ubu nkora muri company yitwa Sinclair Oil Corporation mu gice cyayo kibijyanye na amahoteri.

Bamwe mu banyeshuri b'abafana ba Ally Soud bishyize hamwe bashinga club yitwa "Ally Soudy"

IGIHE: Ese ujya ukurikirana amakuru yo mu Rwanda? Ni iki ubu kigezweho mu Rwanda?

Ally Soudy:Eh ndayakurikirana cyane ntabwo naryama ntasomye ibyo ku igihe mwanditse ubundi nkacisha amaso no mubindi binyamakuru ndetse hari n’ibiganiro n amakuru jya numva bya radio cyane Isango Star kuri internet iyo mbonye akanya. Maze iminsi kandi nkurikiranira hafi ibijyanye na Salax awards kandi na nihanganisha Man Martin na Mr Bean kumpanuka baherutse kugira!

IGIHE: Ese uracyari muri showbiz, cyangwa ubu winjiye mu bundi buzima?

Ally Soudy:Ese sha ugirango wayivamo warayibayemo?! Ubu se urabona nawe waba utayinsubijemo nabino bibazo byawe koko bitoroshye?!

Gusa hano ndi showbiz sinavuga rwose ko nyirimo ahubwo ndimo gushaka uburyo nakongera ubumenyi nkongera nkayinjiramo bushya kurwego rwisumbuyeho, nagaruka ngakomereza mu Rwanda nakomereza inaha icyangombwa ni uko nzabona ko hari itafari ndi gushyira mu kubaka showbiz nyarwanda haba imbere cyangwa inyuma y’u Rwanda.

Ally Soudy ngo arateganya kwiyungura ubumenyi mu bijyanye na showbiz akabikora kurushaho

IGIHE: Ese muri rusange hari indirimbo z’Abanyarwanda zijya zicurangwa aho muri USA?

Ally Soudy:Ni ukuri sinakubwira ngo yego cyangwa oya kuko se ubu koko numva amaradiYo angahe cg ndeba televisions zingahe koko z’inaha? Gusa numva biramutse biba yaba ari inkuru yangeraho byihuse! Icyo nzi niko zikundwa cyane nabanyarwanda baba inaha kimwe nabarundi cyane usanga bo bazitunze banazumva umunsi ku umunsi.

IGIHE: Zicurangwa hehe cyane cyane?

Ally Soudy:Aho nyine maze kukubwira mu Banyarwanda n’Abarundi baba inaha, mu madoka yabo, mu ngo, mu munsi mikuru yabahuje n’ahandi. Gusa ku giti cyanjye ndazigendana ku buryo aho ngeze hose ndazihasiga iyo bishoboka nkanaziha aba djs bakaba bazikina.

Ubwo Ally Soudy yerekezaga muri USA

IGIHE: Ni he zidacurangwa namba?

Ally Soudy:Ibaze we ni hafi yahose! Erega aha ni muri Amerika si mu Rwanda! Hano umuziki ni ikintu gikomeye ni urwego (sector) rwateye imbere birenze ku buryo nk’uko nakubwiye ntago waza uko ubonye ngo uje kuririmba cyangwa ngo mfite impano nibindi byinshi!

Hari ababikora bazwi cyane kandi usanga kubinjiramo ari kwa kundi nakubwiye n’imbaraga na’amahirwe umuntu yigirira mu buzima. Gusa ikindi nabonye ni uko hano amafaranga avuga cyane, uyafite ahagije wagera kuri byinshi kuko hano niyo aza mbere ya byose!

IGIHE: Haba hari ubwo u Rwanda ruvugwa muri showbiz ya Amerika?

Ally Soudy:Sha ntabwo nari numva cyangwa ngo nsome inkuru ya showbiz yerekeye u Rwanda, icyo nabashije kubona nuko hari abanyamerika benshi bamenye u Rwanda kubera film ya Hotel Rwanda maze kuyibona inshuro nk’eshatu ihita ku mateleviziyo atandukanye yahano; hari n’igihe umuntu ambaza aho nkomoka namubwira mu Rwanda agahita ansubiza ngo Hotel Rwanda?!

IGIHE: Ese muri rusange, ni ikihe gihugu cyangwa se abahe bahanzi (ibyamamare) nyafurika bigarukwaho ku rwego rwa Amerika?

Ally Soudy:Njye mbona ntacyo!Keretse ibyamamare bikomoka muri Afrika basanzwe bakorera business zabo n’ubundi muri showbiz y’Abanyamerika. Gusa diaspora z’Abanyafurika usanga inyinshi zizi indirimbo z’Abanyanijeriya hamwe n’Abanyamerika baba barageze muri Afurika.

Ally Soudy ateruye umwana we Warris

IGIHE: Umaze kwitaruraho gato, wasanze ariki abahanzi nyarwanda babura ngo barenge imbibi?

Ally Soudy:Njye nabonye bamwe mu bahanzi b’iwacu icya mbere babura ari ubumenyi no gusobanukirwa n’icyo barimo kuko ubona harimo abameze nkabatazi ibyo barimo cyangwa batazi icyo bashaka.

Ubumenyi mvuga ariko ni ubujyanye n’icyo twakwita art business aribyo bijya gusa neza na showbusiness, basobanukiwe neza ko ubuhanzi nyuma yo kwishimisha no gushimisha rubanda ari akazi nk’akandi hari ibibazo byinshi byakemuka ndetse benshi bakagera kure y’imbibe kuko nibaza ko nta enterprise itifuza kuba yagira amashami ku isi yose!

IGIHE: Umuziki se wo ubona ubura iki?

Ally Soudy:Sha ubura nka biriya nkubwiye nyine ubuhanzi bubura muri rusange ubundi hakabura ubumwe n’ubufatanye kuko nabonye hari ikibazo cyabasangiye ubusa bakaba baratangiye kwitana ibisambo!

None se nawe ndebera twari tukiri ku rwego rwo kubaka ariko abawusenya babaye benshi kurusha abawubaka, amashyari niyo asigaye aza imbere, urwangano, ugusugurana kubahuje umwuga n’ibindi bibazo usanga biba byihariye ku muntu abantu bakabisiga abanyamuziki muri rurasange, n’ibindi bitandukanye.

Gusa ariko kurundi ruhande hari abandi bakomeye kandi bakorana imbaraga akaba ari nayo mpamvu ugihari kandi uzahoraho ni uko gusa wari umbajije ikibura!

Ubwo Ally Soudy yashyingirwaga na Carine

IGIHE: Umuntu akugize umujyanama wa minisiteri ya siporo n’umuco, ni ikihe gitekerezo watanga ngo uteze imbere umuziki nyarwanda?

Ally Soudy:Buriya njye sinjya nemera ko Leta ariyo igomba guteza imbere showbusiness, wapi kabisa! Abantu kugiti cyabo nibo bubaka iriya sector, ariko ndamutse mpawe uwo mwanya nkuko wowe ubishatse nabasaba kongera ibikorwaremezo bigendanye n’ubuhanzi kuko mu Rwanda biri ku urwego rwo hasi ikindi ni ukureba icyakorwa kugirango abari munzego za politike bajye bubaha ubuhanzi na abahanzi nawe urabizi ko uvuye I bukuru ukwira hose, harya bawita iki?! Nibaza ko umuntu afite ibisabwa ndetse akanahabwa n’agaciro yagera kuri binshi!

IGIHE: Bawita umwera!

Ally Soudy: Yeee utyoooo, umwera, uvuye i bukuru, bucya wakwiriye hose!

Ally Soudy ari kumwe n'umuhanzi Dr Josee Chameleon

IGIHE: Ese ubona hari indirimbo nyarwanda iri ku rwego rwo gucurangwa aho?

Ally Soudy:Oh cyane rwose ndetse na nyinshi nkiri no mu Rwanda ahubwo nibwo najyaga numva zimwe kuri Voice of America nyine habura bya bindi byose nakubwiye mbere nakubira mu ijambo rimwe ryitwa promotion.

IGIHE: Ubutumwa waha abanyarwanda?

Ally Soudy:Sha ibyo nasaba abanyarwanda nibyinshi, gusa nabasaba gukunda u Rwanda bya nyabyo ni ukuri dufite amahirwe yo kuba igihugu cyacu hari aho twagikura tukagitereka kurundi rwego kandi munzego zose, ibi bikaba bitashoboka tudahurije hamwe ngo twirinde ibihora biducamo ibice.Imana ibe hafi u Rwanda.

IGIHE: Haba hari ikibazo wumva ntakubajije kandi ari icy’ingenzi wasubiza?

Ally Soudy:Reka tubiharire ubutaha gusa ndashimira IGIHE kuba mwafashe umwanya wo kuntekereza no kumbaza uko merewe Imana ibongerere imigisha mukazi kanyu kaburi munsi nicyo nabifuriza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .