Umuraperikazi nyarwanda Queen Alma Umutoni azakorana igitaramo n’umuhanzi wamenyekanye cyane w’umugande witwa Ragga-Dee (The Master and King of Ndigida-Ndigida).
Iki gitaramo cyiswe “Thanks Giving” kizabera i Texas ahitwa ‘Doref Banquet Hall’ kuwa 24 Ugushyingo 2012.
Iki gitaramo kiri mu bitaramo Ragga-Dee ari gukora azenguruka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri Dallas.
Iki gitaramo kizaba kirimo ibyo kurya n’ibyo kunywa kizagaragaramo n’abandi bahanzi nka Young Ray & the “Unknowns”.
Alma ni umuraperikazi nyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Imwe mu ndirimbo ze ni nka “Umubabaro” yakorewe na Producer Lick Lick.
Reba indirimbo “Umubabaro” ya Alma:
TANGA IGITEKEREZO