00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyo wamenya ku muhanzi Omarion utegerejwe i Kigali

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 11 September 2018 saa 04:44
Yasuwe :

Umuhanzi Omari Ishmael Grandberry, uzwi nka ‘Omarion’ ategerejwe i Kigali mu gitaramo gikomeye azahakorera mu mpera z’Ukwakira 2018.

Abumvise uyu muhanzi bibuka itsinda B2K, ryakanyujijeho kugeza mu 2002, aho yatangiriye umuziki mbere y’uko risenyuka mu 2004, agatangira gukora ku giti cye.

Omarion yavukiye muri Inglewood muri Leta ya Calfornia ku wa 12 Ugushyingo 1984. Ni imfura mu muryango w’abana barindwi barimo na murumuna we O’Ryan nawe w’umuhanzi.

Mu bwana bwe yakundaga gukina umupira w’amaguru abifatanya no kubyina. Ni umwe mu byamamare bitarangije amashuri yisumbuye.

Uko yageze muri B2K

Omarion yahuye bwa mbere na Lil Fizz, J-Boog na Raz-B bari bagize B2K (Boys of New Millenium), bahujwe n’uwari umujyanama wabo mu bya muzika Chris Stokes wari uyoboye igitaramo cyasozaga umwaka wa 1999.

Aha niho yinjiye muri iri tsinda yaje no kubera umuyobozi. Muri 2001 bashyize hanze indirimbo yabo ya mbere ‘Uh Huh’ irakundwa cyane ikurikirwa na alubumu yambere yabitiriwe ‘B2K” yasohotse ku wa 12 Werurwe 2002.

Kugeza muri 2004, B2K yari imaze gukora alubumu eshatu ihita itandukana buri muhanzi atangira urugamba rwo gukora muzika ku giti cye.

Omarion yabanje kwerekeza mu gukina filimi anagaragara mu yitwa ‘You Got Served’ yakunzwe cyane n’izindi nyinshi yagiye agaragaramo akina nk’umubyinnyi.

Yatangiye gukora umuziki wenyine mu 2005, ahita ashyira hanze alubumu ye ya mbere yitwaga ‘O’ yakunzwe cyane ndetse iza ku rutonde rwa Billboard muri alubumu 200 zakunzwe cyane, kimwe no mu zahataniraga ibihembo bya Grammy Awards.

Muri 2006 yashyize hanze indi alubumu ayita 21 yari iyobowe n’indirimbo yakunzwe cyane yitwa ‘Ice Box’.

Ibihembo yegukanye

Omarion wakoze alubumu zirindwi yagiye ahatanira ibihembo bitandukanye haba muri muzika no mu gukina filimi.

Muri 2005 yari umwe mu bahataniraga kuba umuhanzi w’umugabo w’umwaka mu bakora injyana ya RNB mu bihembo bya ‘AMA (Amercan Music Awards).

Muri 2005 kandi yegukanye igihembo cy’umuhanzi mushya muri BET Awards. Aha na alubumu ye ‘O’ yari imwe muzahatanaga icyo gihe.

Iyi alubumu ye yongeye kuza muzahataniraga ibigembo bya Grammy Awards.

Yabyaranye n’umunyamideli Apryl Jones abana babiri umuhungu witwa Megaa Omari n’umukobwa A’mei Kazuko. Uyu mugore baje gutandukana muri 2016 bashinjanya gucana inyuma.

Umuririmbyi Omarion kuri ubu utegerejwe mu Rwanda, akomeje kwigarurira Afurika y’Iburasirazuba, kubera indirimbo African Beauty yakoranye na Diamond Platnumz wo muri Tanzania.

Afite n’indi yaririmbanye na Tiwa Savage wo muri Nigeria, bise Get it now.
Biteganyijwe ko Omarion azaririmbira i Kigali mu iserukiramuco rya ‘Urumuri Festival’ aho azanaganira n’abahanzi bo mu Rwanda mu gikorwa bise ‘Meet and Greet Omarion’.

Itsinda B2K ryari riyobowe n'umuraperi Omarion
Omarion ni umwe mu bahanzi bakomeye muri muzika ya Amerika
Omarion n'umugore we batandukanye
Apryl Jones wahoze ari umugore wa Omarion bafitanye abana babiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .