00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi Bac-T yahishuye uko yakoze ubukwe ku gahato

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 13 December 2018 saa 08:52
Yasuwe :

Umuhanzi Nkubiri Gerald, uzwi nka Bac-T ukora injyana ya Hip Hop, akaba anamenyerewe mu itangazamakuru, avuga ko yakoze ubukwe bwa mbere kubera igitutu cy’imiryango, ibintu byaje gutuma urugo rwe rusenyuka nyuma y’umwaka.

Bac-T yakoze indirimbo nyinshi zagiye zimenyekana, harimo nk’iyitwa Mo Fire yakoranye n’itsinda rya TMK ryo muri Tanzania, Ice Cream yafatanyije na The Ben, Kigetogeto yakoranye na Jay Polly n’umurundi T-Max n’izindi.

Muri 2013, yakoze ubukwe na Rugina Gabriela bari bamaranye imyaka irenga itanu bakundana, bakaba bari baranabyaranye umwana w’umukobwa.

Ubukwe bwa Bac-T bwajemo agashya kuko bwabereye umunsi umwe n’ubwa mushiki we Nkubiri Esther ndetse bubera ahantu hamwe.

Nyuma y’umwaka umwe gusa ubukwe bubaye, urugo rwa Bac-T na Rugina rwajemo amahari baratandukana, buri umwe akomeza ubuzima bwe.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bac-T yaduhishuriye ko yatandukanye n’uwo bari bariyemeje kubana akaramata, bitewe n’uko ubukwe bwabo bwabaye ku gitutu cy’imiryango.

Yagize ati “Biriya ni amateka, ni ibintu byabaye kandi hari impamvu. Sinjya nkunda kubivuga ariko reka uyu munsi mbivugeho kuko nabiterejeho bijya bimbabaza.”

“Ntabwo cyari igiterekerezo cyanjye kugira ngo nkore ubukwe n’uriya wa mbere. Twarabyaranye ku bw’imbaraga z’umuryango we, nari ndi umwana, ntabwo nari nabitekereje, nisanga mu bintu byagenze kuriya.”

N’ubwo yatandukanye n’umugore we, umwana babyaranye aramukunda kandi aramukurikirana ku buryo babonana kenshi.

Nyuma yo gutandukana n’umugore wa mbere Bac-T yakundanye n’undi mukobwa witwa Uwamahoro Gaudence uzwi nka Gogo, yari aherutse no gukorera indirimbo amwizeza ko bagomba gukora ubukwe.

Iby’ubu bukwe byaje guhinduka nk’inzozi kuko uyu mugabo yahise abivamo, aho avuga ko uyu mukobwa yamuteshaga umutwe amusaba ko yamurongora, mu gihe nawe yari akifitiye ibibazo bimuhangayikishije.

Yagize ati “Twarakundanye igihe kinini, abantu benshi baramuzi ariko byageze ahantu, abantu bamutesha umutwe ngo dukeneye ubukwe bwawe na Bac-T, nawe atangira kubimbaza, ibibazo bimaze kuba byinshi mu mutwe, ndamubwira nti ‘reka dufate ikiruhuko, nanjye mfate akanya kanjye’ ariko gahunda yari ihari.”

Kuri ubu ari kumwe n’undi yirinze gutangaza amazina ye. Kuri we ngo ni umukobwa wujuje byose yifuza, ariko ku cyerekeranye n’ubukwe ntibaratangira kubipanga.

Ati “Ubu mfite umukunzi mushya, ni mwiza, ndamukunda cyane. Uyu we ntabwo ntangaza ubukwe, ndatangaza ko dukundana”.

Bac-t yemeza ko uyu mukobwa ufite izina ritangizwa n’inyuguti ya ‘K’ ari we wa mbere mwiza yabonye mu Rwanda, by’umwihariko akaba amukundira ko ari umuhanga kandi akamugira inama zubaka.

Bac-T yavuze ko yakoze ubukwe bwa mbere ku gahato n'igitutu cy'umuryango w'umugore we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .