00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

N’ubwo bataramenyekana cyane, Bright Girls batangiye kubona inyungu y’umuziki wabo

Yanditswe na

Gisele Umutesi & Williams

Kuya 4 July 2012 saa 02:01
Yasuwe :

Itsinda “Bright Girls” rigizwe n’abakobwa babiri aribo Debut Iradukunda uzwi nka Debby ndetse na Gloriose Mukamabano uzwi nka Gloria. Nyuma yo gushyira indirimbo ebyiri hanze, ariko bakaba bafite izindi enye zikiri gukorwa muri Studio, baratangaza ko hari inyungu umuziki wabo watangiye kubagezaho.
Indirimbo ebyiri zabo zamenyekanye ni « Njye nawe » na « Urwibutso ». Hari n’ebyiri bari gukora mu mashusho, imnwe ni “Njye nawe” yari gusohorwa mu mu minsi ishize igatinzwa no gukorerwa amashusho (...)

Itsinda “Bright Girls” rigizwe n’abakobwa babiri aribo Debut Iradukunda uzwi nka Debby ndetse na Gloriose Mukamabano uzwi nka Gloria. Nyuma yo gushyira indirimbo ebyiri hanze, ariko bakaba bafite izindi enye zikiri gukorwa muri Studio, baratangaza ko hari inyungu umuziki wabo watangiye kubagezaho.

Indirimbo ebyiri zabo zamenyekanye ni « Njye nawe » na « Urwibutso ». Hari n’ebyiri bari gukora mu mashusho, imnwe ni “Njye nawe” yari gusohorwa mu mu minsi ishize igatinzwa no gukorerwa amashusho agezweho ya “Trois dimensions”, ahakoreshwamo amashusho afite ubuhanga bwinshi kurusha asanzwe. Iyi bayikorerwa na Mugabo Hubert mu buryo bushya bwa ‘virtuel’. Indi bari gukorera amashusho ni iyitwa “Wowe” ikiri gutunganyirizwa muri Top 5 Sai. Barateganya ko ari amajwi ari n’iy’amashusho byayo bizasohokera rimwe mu minsi ya vuba. Nyuma y’iyi kandi, bateganya no gukorera amashusho indirimbo yabo “Urwibutso”.

Nk’uko Debby yabitangarije IGIHE, n’ubwo batarabona umuhuzabikorwa, hari byinshi bateganya gukora kugira ngo urwego bariho rurusheho kuzamuka. Kugeza ubu bafite abajyanama babiri n’umufatanyabikorwa umwe. Kuva iri tsinda ryashingwa, nta gitaramo cyabo bwite barakora kubera ko bataragwiza indirimbo nyinshi, ariko ibyo bamaze kwitabira bakaririmbamo birenga icumi.

Mu mwaka ushize kandi “Bright Girls” batsinze mu irushanwa “Hanga umurimo” ryateguwe na Ministeri y’Ubucuruzi, bahabwa igihembo. Ahandi hose bagiye baririmba, nk’aho baherutse mu itorwa rya Miss KIM, bagaragarijwe ko hari benshi babazi kandi babakunda, ngo ibi bikabongerera imbaraga. Igitaramo cyabashimishije kuruta ibindi ni icyo bakoreye i Rwamagana mu kigo cya Gatagara kuko basanze bafiteyo abafana benshi mu buryo batakekaga.
Aba bakobwa bombi “Debby na Gloria biga mu ishuri ry’Itangazamakuru rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, bavuga ko bagiye kuziba icyuho cy’ibikorwa by’ubuhanzi bwabo bagize mu minsi ishize, ubwo bari bahugiye cyane mu masomo.

Bright Girls iributsa abafana bayo ko itakitwa “Lucky Girls” kuko iryo zina barihinduye bamaze kumenya ko hari n’abandi barisangiye. Barasaba abafana gukunda umuziki nyarwanda muri rusange ndetse n’uwabo kugirango barusheho gutera imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Amakuru

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .