00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruce Melodie yakuriye inzira ku murima abafana bamwitezeho amafaranga muri PGGSS

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 16 April 2018 saa 10:23
Yasuwe :

Bruce Melodie uri mu bahataniye irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar rigiye kuba ku nshuro ya munani, yabwiye abari bamwitezeho amafaranga ‘gusubiza amerwe mu isaho’ kuko ‘atacuruza umuziki ngo abe ari na we uwugura’.

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bagomba guhatana muri PGGSS ya munani. Uyu muhanzi aririmo hamwe n’abandi icyenda ari bo Khalfan, Jay C, Christopher, Uncle Austin, Mico The Best, Active, Just Family, Queen Cha na Young Grace.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Bruce Melodie, yavuze ko atiteguye kuba hari umufana uwo ari we wese aha amafaranga ngo amutore, ati “Abafana banjye ntabwo ari abakene, abafana banjye ntabwo ari njye ubagurira, abafana banjye barigurira.”

Yavuze ko kuba atarigeze yegukana iri rushanwa mu myaka yashize nubwo ari mu bahabwaga amahirwe yabisobanura ‘nk’igihe cye cyari kitaragera’ aho kuvuga ko hari ibyo atakoze byatumye adatwara igikombe kandi yari akwiye kucyekugana.

Yagize ati “Ntababeshye ntabwo nkunda ibintu nzakora umutima ugahora uncira urubanza. Ibyo ari byo byose Abanyarwanda ni abantu bumva ibyo nkora n’ururimi mvuga, bazi ibyo nshoboye, bazi n’ibyo ntashoboye. Ari abatanga igikombe, abatora, mwebwe mudukoresha ibiganiro, muri Abanyarwanda, byose muba mubireba.”

Yongeyeho ati “Sinzi ikintu cyabaye ku bafana bacu, uhura n’umuntu akakubwira ngo nutangurira akantu sinzagutora [...] Nta mufana nzagura, nta n’uwo nzagurira akantu kugira ngo amfane. Uzantora kuko naguhaye serivisi nziza ncuruza, ntabwo uzamfana kuko nakuguze. Niba hari umufana wicaye azi ko nzamuha amafaranga kugira ngo amperekeza muri ‘roadshow’, amerwe ayasubize mu isaho.”

Yavuze ko mu gutegura ibihangano bye n’izindi gahunda z’umuziki we iyo azikora bimusaba kwishyura aho ageze hose bityo akaba atiteguye gutakaza n’amafaranga ayaha abantu ngo bakunde ibikorwa bye.

Yabigereranyije n’umucuruzi wa ‘restaurant’ ati “Ni nko kuba ugiye kujya utekera abakiriya bawe ngo baze barye, warangiza ugahagarara ku muryango uwinjiye ukamwishyura aho kugira ngo abe ari we ukwishyura.”

Mu kiganiro n’itangazamakuru hatangizwa ku mugaragaro Primus Guma Guma Super Star ya 8, Umuyobozi w’Ishami ry’Iyamamazabikorwa muri Bralirwa, Peter Karadjov, yavuze ko gutora bizajya bikorwa n’abanyweye Primus z’ubwoko bwose gusa; bazajya bapfundura icupa babone ‘code’ mu mufuniko hanyuma bayohereze kuri 7333 bongeyeho nimero y’umuhanzi.

Bruce Melodie yavuze ko nta mufana azaha amafaranga ngo amutore

Bruce Melodie yumvikanishije ko ashyigikiye uburyo bushya bwashyizweho bwo gutora abahanzi muri Primus Guma Guma Superstar, ati “Nibaza ko ari uburyo bwiza kurusha ubwari buhari bwo gutora, ntabwo bizaba byinshi by’umurengera ariko bike bizaba bihari bizaba bingana n’urukundo abantu bagukunda.”

Bruce Melodie yahakanye ko yaba yarigeze no kugura umufana mu marushanwa yitabiriye. Yavuze ko nubwo atiteguye kugira umufana ahonga amafaranga ngo amutore, yizeye ko azatorwa kurusha abandi ndetse agahabwa amanota ya mbere n’akanama kayatanga, ibyo umuhanzi wabigeraho yahita yegukana miliyoni 35.

Ibitaramo bya Primus Guma Guma bizatangirira i Gicumbi ku wa 26 Gicurasi 2018, icya kabiri kizabera i Musanze ku wa 2 Kamena 2018, abahanzi bazataramira i Huye ku wa 16 Kamena 2018, bajye i Rubavu ku wa 30 Kamena hanyuma basoreze i Kigali ku wa 14 Nyakanga 2018 ari nabwo hazatorwa umuhanzi wegukana irushanwa.

Mu mpinduka zikomeye Bralirwa yazanye uyu mwaka, harimo kuba umuhanzi wa mbere uzegukana Primus Guma Guma azahembwa miliyoni 20 mu gihe mu mwaka ushize yahabwaga miliyoni 24. Indi mpinduka nziza ni uko umuhanzi warushije abandi by’ukuri azemezwa n’akanama nkemurampaka gusa.

Uretse impinduka mu mafaranga azatangwa nk’ibihembo, umubare w’ibitaramo na wo ubu wagizwe bitanu mu gihugu hose ndetse abahanzi bazaririmba mu buryo bwa live ijana ku ijana. Umuhanzi warushije abandi gutorwa cyane binyuze kuri telefoni azahabwa miliyoni 15.

Jay C ni umwe mu bahanzi binjiye muri iri rushanwa ku nshuro ya mbere
Bruce Melodie muri PGGSS ahatanye na Khalfan, Jay C, Christopher, Uncle Austin, Mico The Best, Active, Just Family, Queen Cha na Young Grace

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .