Kuva mu Kwakira 2014 kugeza ubu, Bruce Melody yagiye ahakanira itangazamakuru ko nta mukunzi afite yateye inda. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi uyu mukunzi we yibarutse umukobwa ariko umusore yarumye gihwa yanga kugira ikintu na gito abivugaho mu itangazamakuru.
Inshuti za Bruce Melody zemeza ko yabyaye umukobwa ndetse mu biganiro ari kugirana na bo akaba abyemera ndetse akavuga ko yishimiye bikomeye umwana yabyaye ariko itangazamakuru ryakwifuza kubimubaza akarya iminwa.
Bruce Melody yiyongeye ku bandi bahanzi bagiye babyara babibazwa bakigarama abana babo. Ama G The Black na Danny Nanone na bo barabyaye babibajijwe n’itangazamakuru babyamaganira kure nyuma abana bamaze kuba bakuru nibwo bemeye koko ko babyaye.
Mu mpera z’umwaka wa 2014 nibwo byasakaye henshi ko Bruce Melody yafashe umwanzuro wo kubana n’umukunzi we nk’umugabo n’umugore ariko we akabyamaganira kure.
Icyo gihe , IGIHE yavuganye na Bruce Melody tumubaza niba koko abana n’umukunzi we adukurira inzira ku murima ndetse ashimangira ko nta mukunzi agira. Muri Gashyantare 2015 inshuti z’uyu muhanzi zemeje ko umukobwa atwite nyir’ubwite nabwo arabihakana.
Mu guhamya aya makuru Bruce Melody we yahakanaga, umuhanzi w’inshuti ye yashimangiye ko umukobwa Bruce Melody yateretaga yanamuteye inda aho yagize ati “Uwo mukobwa aratwite, njye Melody amaze iminsi ambwira ngo baritegura kwibaruka, yambwiraga ko habura igihe gito ngo babyare. Ni umukobwa wiga muri Mount Kenya, niho ari kurangiza ndakeka.”
Umubano wabo ugitangira gushinga imizi cyane, Bruce Melody yabanaga (aho bari batuye i Kanombe mu murenge wa Nyarugunga) yareraga. Icyo gihe ngo yarabataye ajya gukodesha indi nzu ahitamo kwibanira n’umukunzi we.
Kugeza ubu, Bruce Melody ntaragira ikintu avugana n’itangazamakuru ryifuza kumubaza ku ngingo ivuga ko yabyaye.
TANGA IGITEKEREZO