00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Danny Vumbi arabara inkuru y’umusore wasabye umugeni mu Kinyarwanda kigoramye (Video)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 19 November 2014 saa 09:21
Yasuwe :

Mu kugaragaza uburyo nyabwo bamwe bahonyoramo Ikinyarwanda, Danny Vumbi yashushanyije umuhango w’imisango mu bukwe bw’iki gihe aho hamwe na hamwe usanga bakoresha amagambo y’amatirano ntihabe kumvikana ku mpande zombi , hakaba n’ubwo abasaba umugeni bamwimwa.
Uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya ‘The Brothers’ avuga ko yahimbye iyi ndirimbo mu rwego rwo kurushaho kwereka Abanyarwanda uburyo ururimi rwabo rugenda ruzimira biturutse ahanini ku rubyiruko rufite imvugo nshya igenda icengera no mu (...)

Mu kugaragaza uburyo nyabwo bamwe bahonyoramo Ikinyarwanda, Danny Vumbi yashushanyije umuhango w’imisango mu bukwe bw’iki gihe aho hamwe na hamwe usanga bakoresha amagambo y’amatirano ntihabe kumvikana ku mpande zombi , hakaba n’ubwo abasaba umugeni bamwimwa.

Uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya ‘The Brothers’ avuga ko yahimbye iyi ndirimbo mu rwego rwo kurushaho kwereka Abanyarwanda uburyo ururimi rwabo rugenda ruzimira biturutse ahanini ku rubyiruko rufite imvugo nshya igenda icengera no mu bakuze.

Danny Vumbi ati" Ururimi ruri mu birango by’umuco rugomba kwitabwaho nk’uko n’ibindi byose byitabwaho kuba ururimi rukura ntibivugako rugomba kuyora ibyo ari byo byose mu ndimi z’amahanga.”

Danny yifuza ko iyi ndirimbo yaba umuyoboro wereka Abanyarwanda ko bakwiye gusigasira ubusugire bw’Ikinyarwanda.

Ati “Nkora iyi ndirimbo nashakaga kumvikanisha ikibazo gisigaye kiri mu mivugire y’ikinyarwanda cyane cyane hagati y’urubyiruko n’abasheshe akanguhe. Hari n’abajya gusaba umugeni bakamubima kubera Ikinyarwanda gipfuye”

Amagambo atangaje Danny Vumbi agarukaho akoreshwa na bamwe muri iki gihe:

Usaba umugeni akavuga ati :

Mbafitiye ijambo, uyu mujama yakundanye n’umu baby wanyu aramwiyongoza injuga ziramufata. Murabona ko turi ku myako, nimumfashe mumudusige ntimuduteze abantu, murabona ko turi ku myako.

Uwo musore wambaye ingofero n'imisaraba mu ijosi ni we baje gusabira umugeni.

Aba vieux turabazi muri aba danger, twe twariye agatigito muri iyi game tukiva ku maciki, dukora ku bukaro tugira swaga, dupofoka umwana. None udukujeho ngo tujye mu kavumo, ni za nduru, turaraburije. Shumi zanjye muze turye agatigito, turye reggae….

REBA NI ’DANGER’ YA DANNY VUMBI:

Mu ndirimbo Danny Vumbi yise ‘Ni danger’ yakoreshejemo aya magambo mu rwego rwo kugaragaza ikibazo cy’ingutu izi mvugo ziteza mu gupyinagaza Ikinyarwanda. Igiteye inkeke kuri uyu muhanzi ngo ni uko hari abajya gusaba umugeni ugasanga mu misango baravuga Ikinyarwanda kivangavanzemo indimi z’amahanga n’iz’urubyiruko rw’ubu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .