00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Danny Vumbi aratunga agatoki abahonyora Ikinyarwanda bakiganisha mu gifefeko

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 24 September 2014 saa 04:35
Yasuwe :

Mu kugaragaza uburyo nyabwo bamwe bahonyoramo Ikinyarwanda, Danny Vumbi yashushanyije umuhango w’imisango mu bukwe bw’iki gihe aho hamwe na hamwe usanga bakoresha amagambo y’amatirano ntihabe kumvikana ku mpande zombi , hakaba n’ubwo abasaba umugeni bamwimwa.
Ajya gusaba umugeni arahaguruka ati :
Mbafitiye ijambo, uyu mujama yakundanye n’umu baby wanyu aramwiyongoza injuga ziramufata. Murabona ko turi ku myako, nimumfashe mumudusige ntimuduteze abantu, murabona ko turi ku myako.
Umugeni (...)

Mu kugaragaza uburyo nyabwo bamwe bahonyoramo Ikinyarwanda, Danny Vumbi yashushanyije umuhango w’imisango mu bukwe bw’iki gihe aho hamwe na hamwe usanga bakoresha amagambo y’amatirano ntihabe kumvikana ku mpande zombi , hakaba n’ubwo abasaba umugeni bamwimwa.

Ajya gusaba umugeni arahaguruka ati :

Mbafitiye ijambo, uyu mujama yakundanye n’umu baby wanyu aramwiyongoza injuga ziramufata. Murabona ko turi ku myako, nimumfashe mumudusige ntimuduteze abantu, murabona ko turi ku myako.

Umugeni baramumwima kubera ururimi, asubirana ijambo ati:

Aba vieux turabazi muri aba danger, twe twariye agatigito muri iyi game tukiva ku maciki, dukora ku bukaro tugira swaga, dupofoka umwana. None udukujeho ngo tujye mu kavumo, ni za nduru, turaraburije. Shumi zanjye muze turye agatigito, turye reggae….

Benshi mu rubyiruko rw’iki gihe mu Rwanda bafite imvugo n’imikoreshereze y’ururimi rw’Ikinyarwanda byihariye bidapfa kumvwa na buri wese. Amagambo azimije akoreshwa mu rubyiruko benshi bita ‘slingues’, Danny Vumbi we ahamya ko ahonyora Ikinyarwanda mu buryo bukomeye.

Mu ndirimbo umuhanzi Danny Vumbi yise ‘Ni danger’ yakoreshejemo aya magambo mu rwego rwo kugaragaza ikibazo cy’ingutu izi mvugo ziteza mu gupyinagaza Ikinyarwanda. Igiteye inkeke kuri uyu muhanzi ngo ni uko hari abajya gusaba umugeni ugasanga mu misango baravuga Ikinyarwanda kivangavanzemo indimi z’amahanga n’iz’urubyiruko rw’ubu.

Danny Vumbi ati" Ururimi ruri mu birango by’umuco rugomba kwitabwaho nk’uko n’ibindi byose byitabwaho kuba ururimi rukura ntibivugako rugomba kuyora ibyo ari byo byose mu ndimi z’amahanga"

Ati “Nkora iyi ndirimbo nashakaga kumvikanisha ikibazo gisigaye kiri mu mivugire y’ikinyarwanda cyane cyane hagati y’urubyiruko n’abasheshe akanguhe. Hari n’abajya gusaba umugeni bakamubima kubera Ikinyarwanda gipfuye”

Uyu muhanzi aragira inama buri munyarwanda wese gukoresha neza Ikinyarwanda hato mu myaka iri imbere uru rurimi rutazazimangatana burundu cyangwa rugahinduka uruvangitirane rw’indimi z’amahanga baruganisha mu kuba rwahinduka nk’igifefeko.

Ati " Buri wese yakagombye gukoresha uko ashoboye ngo akoreshe ururimi rwe gakondo uko bikwiye. Nzi neza ko abantu benshi batazumva amagambo yose nakoresheje muri iyi ndirimbo bikazaba ngombwa ko basobanuza icyo avuga.”

UMVA IYI NDIRIMBO HANO


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .