00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Danny Vumbi yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Baragowe’

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 24 January 2015 saa 12:40
Yasuwe :

Umuhanzi Danny Vumbi ukunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Ni Danger’, yashyize hanze amashusho y’indi ndirimbo yise ‘Baragowe’ ari nayo ibimburiye ibikorwa ateganya gukora mu mwaka wa 2015.
Mu kiganiro Danny Vumbi yagiranye na IGIHE, yatangaje ko mu kwandika indirimbo ‘Baragowe’ yagendeye ku bisanzwe bibaho ku Isi aho usanga umukobwa afite umubare munini w’abagabo n’abasore bamutesha umutwe bamwifuza, bamwe ugasanga birirwa bamwoherereza ubutumwa bugufi bugamije kumuyobora mu ngeso mbi gusa.
Ku (...)

Ku ruhande rwe, Danny Vumbi arashimira Imana yamuhaye impano yo gukora indirimbo zisigaye zikora ku mitima y’abazumva ndetse n’izina rye rikaba ritangiye kumenyekana mu buryo bwisumbuyeho.

Uretse aya mashusho, Danny Vumbi afite indi ndirimbo nshya ateganya kuzashyira hanze muri Werurwe 2015 nayo ikazaba ifite amashusho.

Yagize ati “Icya mbere nishimira ni uburyo ibihangano byanjye biri kwishimirwa muri iyi minsi ndetse nanjye bikaba bintera ingufu. Ndashaka kurusha gukora cyane no gushyira hanze amashusho menshi kurusha uko nakoraga mbere. Mu minsi yashize nakora audio gusa sinite ku mashusho ariko ubu byavuguruwe kandi ndashaka gukomerezaho”

Yakomeje agira ati “Uretse iyi ndirimbo nashyize hanze mu mashusho, hari indi nshyashya mfite muri Studio nibigenda neza izajya hanze mu kwezi kwa Gatatu. Bitandukanye cyane n’uko nakoraga mu myaka yashize, nzajya nzisohora zifite n’amashusho”

Danny Vumbi, ni umwe mu bahanzi bahoze mu itsinda ‘The Brothers’, ni umwe mu bahanzi banasanzwe bandika indirimbo zibanda cyane ku nsanganyamatsiko z’urukundo.

REBA IYI NDIRIMBO HANO:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .