00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Danny Vumbi yiremye agatima nyuma yo kwibura mu bahatanira PGGSS

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 16 February 2015 saa 08:45
Yasuwe :

Danny Vumbi wamamaye cyane mu minsi yashize mu ndirimbo ‘Ni danger’ ahamya ko kutaboneka mu bahanzi 15 bagomba guhatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 5 ari igeno ry’umugenga wa byose.

Nyuma yo kubona ko izina rye ritagaragara ku rutonde rw’abahanzi 15 bakoze neza ndetse bakunzwe mu gihugu kurusha abandi, yavuze ko byose bifite impamvu byabayeho ndetse akibutsa abantu ko nta tegeko ku Isi ritagira irengayobora.

Mu mvugo ijimije, Danny Vumbi yanditse kuri Facebook avuga ko yakiriye ibyamubayeho ndetse agashimangira ko byashyizwe mu ngiro ‘nk’igeno ry’umugenga wa byose’.

Yagize ati “Nta kibaho kidafite impamvu. Nta tegeko ritagira irengayobora; kuba ntabonetse mu bahanzi 15 bahatanira kuvamo 10 bakomeza muri PGGSS 5 ni igeno ry’umugenga wa byose nta kindi narenzaho”

Nubwo atabihamya neza, Danny Vumbi avuga ko kuba bamuvanye muri iri rushanwa ku bw’intege nke z’ibikorwa yakoze muri muzika mu myaka yatambutse ngo bishobora kuba ariyo mahirwe ye.

Ati “Ushobora gusanga ari yo mahirwe yanjye ntawamenya! Ubuzima burakomeza n’ubuhanzi ndabwongeramo imbaraga. Abanyamakuru bantoye kugira ngo mboneke muri 25 mwese ndabashimiye byimazeyo turi kumwe”

Mico The Best na Danny basigaye

Uretse Danny Vumbi wabuze amahirwe yo gukomeza muri 15 bazahatanira imyanya 10 ya mbere, bagenzi be na bo bafite amazina akomeye byakekwaga ko bashobora kuzahatanira iri rushanwa ariko bakaba babuze amahirwe barimo Rafiki Coga Style, Christopher, Mico The Best n’abandi.

Danny Vumbi yasigaye Melody arakomeza

Abahanzi 15 bahatanira imyanya 10 ya mbere:

Abagabo:

1. Active
2. Bull Dogg
3. Bruce Melody
4. Danny Nanone
5. Dream Boyz
6. Senderi Hit
7. Jules Sentore
8. Social Mula
9. Naason
10. Urban Boyz

Abagore

1. Jody
2. Knowless
3. Queen Cha
4. Paccy
5. Young Grace

Indirimbo ’Ni danger’ yatumye Danny yamamara cyane:

Twitter: @munyengabesabin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .