00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Danny Vumbi yongeye gukora mu nganzo asohora ‘Injurugutu’

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 5 March 2015 saa 04:02
Yasuwe :

Semivumbi Daniel wahoze mu itsinda rya The Brothers nyuma akaza gukomeza urugendo rwa muzika wenyine, yashyize hanze indirimbo yise ‘Injurugutu’, ikubiyemo ubutumwa bwibanda ku myambarire yo ha mbere ikanagaruka ku bigezweho byambarwa n’ab’iki gihe.

Mu myambarire yakanyujijeho mu myaka ya kera, Danny Vumbi wamamaye muri ‘Ni Danger’ yagarutse kuri za ‘Ntumenerifu ,Amaderave, imbati , Labiyonda , tarambura , Belimuda , Pacanga, Kereyo na Shimboke.

Mu ‘Njurugutu’ ngo yashatse gutanga ubutumwa ariko bunagamije kwigisha abazumva iyi ndirimbo.

Danny Vumbi ati “Injurugutu, ni ijambo navuga ko ari rishyashya, ariko ubundi ni ijambo rikoreshwa mu myambarire y’abakobwa. Injurugutu ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bushimisha Abanyarwanda kandi ikanabigisha”

Mu buhanzi bwe, Danny Vumbi ngo yihaye icyerekezo cyo gukora indirimbo zigamije gushimisha ariko ahanini zikanatanga amasomo ku bazumva.

Yagize ati “Kwambara neza nta formule bifite, aba kera bavuga ko imyambarire yabo ari yo yari igezweho ariko burya no muri iki gihe hari imyambarire igezweho kandi myiza. Nagarutse ku butumwa bwibutsa abantu ya myambarire yak era. Ni uburyo bwo gukora umuziki wo gushimisha Abanyarwanda kandi unabigisha.”

Amagambo agize indirimbo ‘Injurugutu’:

Intro

Umva injurugutu! Bambara injurugutu!! Danny Vumbi

1.
Simvuze ko mutaberwa,
Ariko twaberwaga kubarusha sha!
Twambaraga amaderave;
Naho abakobwa bakubisemo Labiyonda;
Abagabo mu maturuso
Ntumenerifu cyangwa Pacanga;
Naho mwe ab’ubu ngo ni Buckopa;
Iyo mwarimbye mwambara injurugutu
Twe yari patte d’elephant imbati zitaraza;
Mwumve mbabwire!

Chorus

Ooooooo! Mubishatse Mwakwambara mukaberwa Mugasa na bike Mugasirimuka Mugaseruka Mugasobanuka Kuri ubu imyambaro ni myinshi ; Waberwa na Timba Wakwambara T.I Wakwambara icupa Na gakondo yakubera umva nkubwire!!

2.
Twambaraga gudire;
Hejuru tarambura;
Ababyeyi muri Nilo telegare
Bakaberwa na magisi
Namwe ab’ubu mwambara ama X
Mugakubitaho n’amatopu;
Burya nta gihoraho nk’impinduka
Na karuvati yari nini ubu ni gato;
Naho kurimba bihinduka gutsapa; Mwumve mbabwire!!!

Chorus

Ooooooo! Mubishatse Mwakwambara mukaberwa Mugasa na bike Mugasirimuka Mugaseruka Mugasobanuka Kuri ubu imyambaro ni myinshi ; Waberwa na Timba Wakwambara T.I Wakwambara icupa Na gakondo yakubera umva nkubwire!!

3.
Nibutse Belimuda Nibuka Kereyo nibuka Shimboke; Kuri ubu namwe mwambara uducurama; Murimbana ama collant Nta mugondo ku mwana wa vision Ubu yambara amacupa Reba abasore bapokese; Naho abakobwa mugongo wazi; Iyi si imyaka y’ama viscose; Mwumve mbabwire!!

Chorus

Ooooooo! Mubishatse Mwakwambara mukaberwa Mugasa na bike Mugasirimuka Mugaseruka Mugasobanuka Kuri ubu imyambaro ni myinshi ; Waberwa na Timba Wakwambara T.I Wakwambara icupa Na gakondo yakubera umva nkubwire!!

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Clement, igiye gutunganywa mu buryo bw’amashusho nayo akazagera ku bakunzi ba Danny mu minsi ya vuba.

UMVA ’INJURUGUTU HANO:

Twitter: @munyengabesabin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .