00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu kwirinda ibishuko Danny Vumbi asohokana n’umugore we igihe cyose

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 15 May 2014 saa 09:59
Yasuwe :

Danny Vumbi benshi bamuzi ubwo yaririmbaga mu itsinda The Brothers ryaseshwe mu minsi yashize . Mu rwego rwo kwirinda ibishuko by’abakobwa no guhemukira uwo bashakanye, uyu muhanzi yafashe umwanzuro wo kujya asohokana n’umugore we igihe cyose .
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo ze bwite nka Murasa, Célibataire , Wabigenza ute n’izindi, yavuze ko yahisemo kurushingana n’umugore we nyuma y’uko bari bahuriye mu ngando zakorwaga n’abanyeshuri bitegura kwinjira muri (...)

Danny Vumbi benshi bamuzi ubwo yaririmbaga mu itsinda The Brothers ryaseshwe mu minsi yashize . Mu rwego rwo kwirinda ibishuko by’abakobwa no guhemukira uwo bashakanye, uyu muhanzi yafashe umwanzuro wo kujya asohokana n’umugore we igihe cyose .

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo ze bwite nka Murasa, Célibataire , Wabigenza ute n’izindi, yavuze ko yahisemo kurushingana n’umugore we nyuma y’uko bari bahuriye mu ngando zakorwaga n’abanyeshuri bitegura kwinjira muri Kaminuza zabereye i Gishari .

Bamaranye imyaka ine bakundana, Danny yamugereranyije n’abandi bakobwa bose yari yarakundanye nabo asanga afite byinshi abarusha bityo bahita bafata umwanzuro wo kurushinga.

Basohokana mu birori byose uyu mugabo yitabira .

Ati, “Tukimenyanira mu ngando z’abanyeshuri i Gishari siniyumvishaga ko azaba umufasha wanjye numvaga azaba inshuti yanjye isanzwe. Nyuma yo kumarana imyaka igera kuri 4 namugereranyije n’abo nabanye nabo bose mbere ye mbona abarusha umutima mwiza nsanga abarusha kubana n’abandi kandi ankunda birambuye mfata icyemezo cyo kubana nawe.”

Benshi mu bahanzi nyarwanda batarambana n’abakunzi babo, abandi bagakundana n’abakobwa batazwi cyangwa bamwe bakanga gushaka , Danny asanga biterwa no kuba bahuzagurika cyane mu rukundo no gutinya inshingano baba basabwa n’abakunzi babo .

Danny n'umugore we hano bari kumwe mu birori byo gutangaza abahanzi bahataniye PGGSS 3 .

Ati, “ Ntiyigeze ahinduka mu mico ye uretse kuba twarakundanye kurushaho. Kuba abahanzi benshi bahuzagurika mu rukundo, gufata icyemezo birabagora hakazamo no gutinya inshingano mu kubahiriza ibyo baba basabwa n’abakunzi babo.”

Abajijwe impamvu nyamukuru igihe cyose aba ari kumwe n’umugore we mu bitaramo, habo ibyo aririmbamo , ibyo atumirwamo cyangwa mu birori yagiye kwishimisha, ngo aba yirinda kugwa mu bishuko .

Hano aba bombi bari bagiye kugura icyo kurya, hari mu birori bya Kigali Up 2012 .

Danny ati, “Kuba njyana na we mu birori bitandukanye biranshimisha cyane nterwa icyubahiro no gusohokana na mama w’abana banjye na we kandi bituma arushaho kungirira icyizere, ndetse birushaho kumushimisha iyo ari njyewe umuhaye icyifuzo cy’uko tujyana mu birori. Ibi bituma abafana baba bifuza ko tugirana umubano udasanzwe cyangwa wihariye babura aho bampera kuko akenshi mba ndi kumwe na we nanjye bikandinda ibishuko bya hato na hato.”

Mu myaka 10 amaranye n’umugore we , babyaranye abana 2 umukuru afite imyaka 9 naho umutoya afite 6 . Uko imyaka ishira indi igataha, niko urukundo rw’aba bombi rurushaho gushing imizi . Ati, “Mbona uko imyaka yicuma mbona akomeza kunkunda kurushaho kandi nanjye ni uko”

Hano Danny yari akiri kumwe na bagenzi be Vicky na Ziggy 55 muri The Brothers .

Impamvu nyamukuru itera Danny Vumbi gukunda umugore we cyane no kwifuza guhorana na we ahantu hose , ngo ni umutima mwiza yamweretse ubwo abantu bose bari bamuvuyeho ari mu bihe bikomeye.

Ati, “ Yanyeretse ko ankunda mu bihe bikomeye nanyuzemo mu gihe abandi bari bansize, aha ndumva atari ngombwa kubivuga neruye mu itangazamakuru . We icyo anshimira ni we wakimenya kundusha”

REBA INDIRIMBO WABIGENZA UTE YA DANNY:

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .