00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Ndambiwe WhatsApp, ndambiwe facebook” – umuhanzi Danny Vumbi

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 12 July 2013 saa 01:57
Yasuwe :

Umuhanzi Danny Vumbi, wamenyekaniye mu itsinda rya The Brothers, yashyize hanze indirimbo irimo amagambo akora ku mutima, aho aba aririmba avuga ko akumbuye bitavugwa umukunzi we.
Muyi iyo ndirimbo, uyu Danny Vumbi ubusanzwe witwa Semivumbi Daniel, aririmba agira ati “Ndambiwe WhatsApp, ndambiwe Facebook, ndambiwe akateye gatuma ntakubona imbonankubone. Ndambiwe urukundo rwo mu kirere, tebuka banguka umpobere, izi mashini ntarazimena ngo mve ku kateye”.
Danny Vumbi, umugabo ufite umugore (...)

Umuhanzi Danny Vumbi, wamenyekaniye mu itsinda rya The Brothers, yashyize hanze indirimbo irimo amagambo akora ku mutima, aho aba aririmba avuga ko akumbuye bitavugwa umukunzi we.

Muyi iyo ndirimbo, uyu Danny Vumbi ubusanzwe witwa Semivumbi Daniel, aririmba agira ati “Ndambiwe WhatsApp, ndambiwe Facebook, ndambiwe akateye gatuma ntakubona imbonankubone. Ndambiwe urukundo rwo mu kirere, tebuka banguka umpobere, izi mashini ntarazimena ngo mve ku kateye”.

Danny Vumbi, umugabo ufite umugore n’abana babiri, ni umwe mu bahanzi barangwa nimyandikire myiza, inoze kandi itondekanije neza mu bahanzi bo mu Rwanda. Amaze kumurika Album imwe yitwa "Umudendezo", arateganya no kumurika iya kabiri yise "Kuri Twese".

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Davydanko, The Beat-Machine, ukorera muri studio ya F2K, i Nyamirambo.

Ni imwe mu ndirimbo nshya zasohotse muri iki cyumweru IGIHE tukaba twifuje kubagezaho amagambo yayo.

Akateye By Danny Vumbi:

  • Inyikirizo:
  • Ndambiwe WhatsApp
  • ndambiwe Facebook
  • Ndambiwe akateye
  • Gatuma ntakubona imbonankubone
  • Ndambiwe urukundo rwo mu kirere
  • Tebuka banguka umpobere
  • Izi mashini ntarazimena ngo mve ku kateye!!
  • Ngo mve kukateye
  • Igitero cya 1
  • Akateye nari nzi ko kazakubita incuro urukumbuzi
  • Maze irungu nkarisezera ngasinzira
  • Nifitiye amahoro mu mutima ntuje
  • Numvako kuvugana bihagije!
  • Si ko biri
  • Akateye gatuma ngukumbura
  • Nkabona amafoto
  • Nkabura ibitotsi
  • Nkabona ubutumwa
  • Ariko wowe udahari
  • Akateye kandaza ijoro
  • N’inzogera mu matwi
  • Buri munota ubutumwa buza
  • Rimwe na rimwe atari n’ubwawe
  • Ngahangayika nkabura ibitotsi iiiii
  • Inyikirizo
  • Ndambiwe WhatsApp
  • ndambiwe Facebook
  • Ndambiwe akateye
  • Gatuma ntakubona imbonankubone
  • Ndambiwe urukundo rwo mu kirere
  • Tebuka banguka umpobere
  • Izi mashini ntarazimena ngo mve ku kateye!!
  • Ngo mve kukateye
  • Igitero cya 2
  • Mu muhanda bigeze aho ntashobora kumva amahoni
  • Telefone niyo mba nshyizeho umutima
  • Naho abatanzi bakeka ko mfite ubumuga
  • Baca amarenga iyo bamvugisha
  • Incuti zanjye zo zarumiwe zirirwa zimbaza
  • Igihe uzazira nazo zikibaza niba uzirikana
  • Ko ndi mu bizazane
  • Akateye kantesha umutwe no ku kazi
  • Amabaruwa yo kwisobanura
  • Aba yisukiranya buri munota
  • Ndahangayitse kora igikwiye
  • Uze mve mu bibazo
  • Inyikirizo
  • Ndambiwe WhatsApp
  • ndambiwe Facebook
  • Ndambiwe akateye
  • Gatuma ntakubona imbonankubone
  • Ndambiwe urukundo rwo mu kirere
  • Tebuka banguka umpobere
  • Izi mashini ntarazimena ngo mve ku kateye!!
  • Ngo mve kukateye
  • Ikiraro (Bridge)
  • Ohohoooooo
  • Banguka banguka nzaruhuka
  • Ari uko nguhobeye
  • Ngashira ibicuro ngashira urukumbuzi ngatuza
  • Kuruhuka akateye bizamenywa
  • N’amaso yanjye n’amaso yanjye
  • Arara akanuye yabaye ibishirira
  • Yabaye ibishirira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .