00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biography

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 6 January 2012 saa 07:40
Yasuwe :

Semivumbi Daniel niyo mazina yanjye y’ababyeyi, ay’ubuhanzi ni Danny Vumbi. Navutse kuwa 28 Ukwakira 1978. Ndi imfura mu muryango w’abana 9. Ndi mwene Jean Baptiste Serushago na Eline Kangeyo. Ntuye mu mujyi wa Kigali Kimisagara. Ndubatse, mfite abana 2 aribo Henry Jayz Ineza na David Ihirwe.
Amashuri yisumbuye nayize muri College Inyemeramihigo, nyarangiriza muri Lycee Notre dame d’Afrique ku Nyundo muri 1998. Aha muri Lycee naje kuhigisha umwaka umwe nkomereza amashuri makuru muri KIE. Naje (...)

Semivumbi Daniel niyo mazina yanjye y’ababyeyi, ay’ubuhanzi ni Danny Vumbi. Navutse kuwa 28 Ukwakira 1978. Ndi imfura mu muryango w’abana 9. Ndi mwene Jean Baptiste Serushago na Eline Kangeyo. Ntuye mu mujyi wa Kigali Kimisagara. Ndubatse, mfite abana 2 aribo Henry Jayz Ineza na David Ihirwe.

Amashuri yisumbuye nayize muri College Inyemeramihigo, nyarangiriza muri Lycee Notre dame d’Afrique ku Nyundo muri 1998. Aha muri Lycee naje kuhigisha umwaka umwe nkomereza amashuri makuru muri KIE. Naje kuharangiriza mu mwaka wa 2004.

Kuva uwo mwaka kugeza 2006 nabaye umwarimu w’imibare muri APADE-Kicukiro. Kuva 2006 kugeza 2010 nashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Kintobo mu Karere ka Nyabihu. Ubu ndi umunyamakuru kuri Radio Authentique.

Ubuhanzi nabutangiye mu mwaka wa 2002, muri KIE Music Band. 2004 nshinga itsinda The Brothers mfatanije na Gatsinzi Victor Fidele nyuma yo gutsinda irushanwa rya Never Again. Mu mwaka wa 2006 twatwaye PAM Awards nyuma y’iminsi mike mu itsinda ryacu hinjiyemo umuhanzi mushyashya ariwe Nshimiyimana Fikiri uzwi ku izina rya Ziggy 55. Icyo gihe twari dufite indirimbo ebyiri arizo Nagutura Iki n’Ijambo Ryawe.

Mu mwaka wa 2008 twabaye Itsinda ryiza (best Group) muri Salax Award. 2009 twatwaye igihembo cy’Ijoro ry’urukundo (Ijoro ry’Urukundo Award). 2011 twatwaye igihembo cya East African Music Award biturutse ku ndirimbo yacu yitwa Sawa Sawa.

Mu mwaka wa 2011, nibwo nafashe icyemezo cyo gukora umuziki wanjye bwite bitabujije ko nkomeza gukorana na Groupe The Brothers.

Mbere y’uko ntangira ubuhanzi bwo kuririmba nari nsanzwe nzwi mu buhanzi bwo kwandika imivugo, aho mu mwaka wa 1998 mfite imyaka 20 nabonye igihembo cya mbere mu Rwanda hose mu bwansditsi bw’imivugo mu marushanwa yateguwe na save the children.

Mu mwaka wa 2000 nahawe igihembo cya mbere mu bwanditsi bw’imivugo mu marushanwa yateguwe na komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi bihembo ntiriwe ndindora.

Ibihembo nabonye njyenyine mu muziki warimo umwanditsi mwiza (Best Composer) mu irushanwa ryateguwe na MINICOM muri gahunda ya Guverinoma aho nahawe igihembo cya mbere cya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuhanzi nkunda by’umwihariko ni Pascal Lokua Kanza kuko ari we untera inganzo (source d’inspiration), umuhanzi Kidumu, The Ben n’aabndi baririmba neza.

Ubu ndateganya gushyira hanze album yanjye yitwa ‘Umudendezo’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .