Mu ijoro ryo ku wa 17 Mata 2024, ni bwo Romário wahoze ari rutahizamu w’amakipe akomeye arimo na FC Barcelone yavuze ko agiye gusubira mu kibuga nyuma y’imyaka 15.
Uyu mugabo yamaze kwiyandikisha mu ikipe ye anabereye Perezida ya America Football Club yo mu mujyi wa Rio de Janeiro ikina muri Shampiyona ya Cariocão, akaba ari ari nayo aheruka gukinira mu Ugushyingo 2009.
Umwana we Romário de Souza Faria Filho yakinnye imikino ibiri mu cyiciro cya Mbere muri Brésil ariko bikomeza kwanga biba ngombwa ko ajya mu ikipe ya Se iri mu cya Kabiri.
Romário ntabwo ateganya gukina imikino yose kuko imyaka yamaze kumutwara ahubwo arifuza ko hari imikino yazajya abona umwanya mu kibuga aho bishoboka ko yasangira ikibuga n’umwana we.
Romário yatwaye Igikombe cy’Isi mu 1994 ariwe rutahizamu ngenderwaho wa Seleção nubwo mu 2005 yahise ahagarika gukinira iyi kipe y’igihugu.
Igihe yari umukinnyi yinjirije Ikipe y’Igihugu ibitego 55 mu mikino 70 yayihamagawemo. Yabaye umukinnyi mwiza wa Fifa 1994 nyuma yo gutsinda ibitego bitanu mu Gikombe cy’Isi cy’uwo mwaka harimo na penaliti yinjije akegukana Igikombe cy’Isi.
Ni umwe mu bakinnyi babashije gutsinda ibitego 700 mu makipe atatu ndetse mu 1999 yagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi batanu beza b’Ikinyejana cya 20.
Andi makipe yakiniye yiganjemo ay’iwabo cyane harimo Vasco de Gama, Fluminense, Flamengo, PSV Eindhoven yo mu Buholandi ndetse n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!