00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Derek yasezeye muri Kina Music yimukira muri The Zone Records

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 10 August 2012 saa 09:45
Yasuwe :

Umuhanzi Sano Derek umenyerewe ku izina rya Derek (umwe mu bahanzi batatu bafashaga abahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS II kuririmba LIVE) ntakiri gukorera mu nzu itunganya umuziki yitwa Kina Music ya Producer Clément Ishimwe. Yimukiye mu nzu itunganya umuziki yitwa The Zone Records ya Producer Bernard Bagenzi ari naho yahise asohorera amashusho y’indirimbo “Sinzagusiga” yari yarakoreye (audio) muri Kina Music.
Aganira na IGIHE, Derek yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye asezera muri Kina ari (...)

Umuhanzi Sano Derek umenyerewe ku izina rya Derek (umwe mu bahanzi batatu bafashaga abahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS II kuririmba LIVE) ntakiri gukorera mu nzu itunganya umuziki yitwa Kina Music ya Producer Clément Ishimwe. Yimukiye mu nzu itunganya umuziki yitwa The Zone Records ya Producer Bernard Bagenzi ari naho yahise asohorera amashusho y’indirimbo “Sinzagusiga” yari yarakoreye (audio) muri Kina Music.

Aganira na IGIHE, Derek yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye asezera muri Kina ari uko Producer Clément uhakorera atamuboneraga umwanya nk’uko we abyifuza. Avuga ko muri iki gihe yari ahugiye cyane mu bikorwa bya Primus Guma Guma Super Star II kandi we yumvaga ari cyo gihe cye cyo gukora. Yongeraho kandi ko na mbere y’aya marushanwa yabonaga nta mwanya uhagije Producer Clément yamuhaga nk’uko we yabyifuzaga bityo we agahitamo kwimukira mu yindi nzu.

Yagize ati:”Yari nko mu rwego rwo kugira ngo mpindure imikorere yanjye, Clément yari ahuze cyane mu bintu bya PGGSS II naramuhamagaraga nkumva arahuze nkumva bizambangamira mu mikorere yanjye ni mu rwego rwo kugira ngo nzamure imikorere yanjye. Na mbere yaho yari umuntu uhuze cyane. Abantu babiri baba bafite gahunda zitandukanye numvise byaba byiza aho kugira ngo kimwe kibangamire ikindi njyewe nagenda kugira ngo ibintu byanjye bibe byagenda neza uko mbyifuza."

Derek avuga ko atarerura ngo abibwire Clément Ishimwe ko yasezeye muri Kina, n’ubwo avuga ko akeka ko Clément abizi. Avuga ko yamwandikiye ibaruwa imusezera ku mugaragaro ariko ko yakomeje kumushaka ngo ayimugezeho akamubura. Yagize ati:”Ndizera ko abizi. Kugira ngo bice mu nzira nziza nari nakoze urwandiko rwo kubimubwira neza ariko ntabwo ndarumuha kuko ntabwo yabonekaga.”

Twifuje kumenya niba koko ibyo Derek avuga kuri Producer Clément Ishimwe ari byo nuko IGIHE tuganira nawe. Yavuze ko koko Derek nta kintu yari yaramubwiye ku gusezera kwe muri Kina Music. Yavuze ariko ko ari uburenganzira bwe kuba yasezera muri Kina ko atabimubuza.

Ku kibazo cy’umwanya, Producer Clément Ishimwe avuga atigeze aburira umuhanzi Derek umwanya ko ahubwo uyu muhanzi yifuza guhita aba icyamamare bityo akifuza gusohora indirimbo nyinshi icyarimwe ngo harimo n’izitanafatiwe umwanya uhagije wo gutunganywa neza.

Yagize ati:“We kubera gushaka kuba umustar vuba vuba, utuntu nk’utwo nitwo tumusunika cyane rimwe na rimwe akajya afata ibyemezo bihubutse. Wenda kuva muri Kina Music ni icyemezo cye yigengangaho ariko hari ibindi byemezo agira bya cyana nko gushaka gusohora indirimbo zitari ku rwego rwo kugira ngo abantu bahite bazumva.”

Clément Ishimwe yongeraho ko adashobora kuburira umwanya umuhanzi kandi ari ko kazi ke. Yagize ati:“Biramutse ari umwanya ntabwo naba narakoze Album ya King James ngo igere hariya, indirimbo za Christopher, ize (Derek) zose afite ninjye wazimukoreye, iza ba Riderman, Urban boyz n’abandi kandi sinzi ko wabura umwanya wo gukora akazi kawe gusa umuvuduko afite nibyo bidahura.”

Clément Ishimwe avuga kandi ko adatoranya umuhanzi runaka ngo wenda abe ari we yibandaho mu gukorera indirimbo ko buri wese amukorera kandi biterwa n’uko umuhanzi ateganya ibikorwa bye mu gusohora indirimbo n’urwego ariho rwo kuba yasohora indirimbo runaka mu gihe runaka.

Producer Bernard Bagenzi watangiye gukorana na Derek ahereye ku mashusho y’indirimbo “Sinzagusiga” avuga ko yari yaranze gutangaza ku mugaragaro ko asigaye ari gukorana na Derek mbere kugira ngo nibura batangirire ku gikorwa cya mbere.

Kubwa Producer Bagenzi avuga ko ibikorwa byose byerekeranye n’ubuhanzi bya Derek ubu ari we biri mu maboko. Yagize ati:”Nanze kubitangaza mbere tutaratangira gukorana ngo babone impano ya mbere, kuri iyi video ya mbere babirebereho barebe ibintu ashoboye gukora. Kandi iyi ni imwe mu ndirimbo izagaragara kuri album izasohoka umwaka utaha.”

Bagenzi avuga ko nta kibazo na gito bizateza kuba atangiye gukorana na Derek haba kuri we no kuri Producer Clément. Yagize ati:”Akazi nta rwango rubamo turanakorana cyane n’ibindi bikorwa birimo kandi nawe ntacyo apfa na Clément ni inshuti zisanzwe ni uko yahinduye imikorere.”

Indirimbo "Sinzagusiga" ya Derek, yahereyeho ajya muri The Zone



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Isezerano By Derek

Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Amakuru

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .