00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dominic Nic arategurira abakunzi be igitaramo gikomeye

Yanditswe na

Teddy Kamanzi

Kuya 1 October 2013 saa 07:39
Yasuwe :

Ku bakunzi b’umuhanzi Dominic Nic uririmba indirimbo zihimbaza Imana, by’umwihariko abasengera kuri ADEPR Nyarugenge (mu Gakinjiro) IGIHE tubafitiye inkuru nziza; ni uko ari gutegura igitaramo gikomeye kizaba tariki ya 24 Ukwakira kuri uru rusengero asanzwe aririmbiramo.
Nic, wari umaze igihe kinini agaragara gusa mu bitaramo by’abandi bahanzi bagenzi be, avuga ko iki gitaramo ari gutegura ‘gikomeye’ kandi ko kizaba ari LIVE 100% ndetse kinogeye ijisho.
Ati “Ntabwo nicaye kuko umurimo w’Imana (...)

Ati “Ntabwo nicaye kuko umurimo w’Imana uracyari mugari; ubu ndi muri studio aho ndimo gutunganya neza buhoro buhoro indirimbo zizaba zigize Album nshya izasohoka umwaka utaha, ikindi nuko ndimo kubategurira igitaramo cyo guhimbaza Imana vuba aha”.

Dominic aririmbana na Aime Uwimana

Dominic Nic yanavuze kandi ko kubura kwa bamwe mu bacuranzi bakomeye bari bagize Kesho Band bamucurangira byamubabaje kandi bikamuhungabanya.

Ati “Ni icyuho kinini muri Band yacu dusanzwe dukorana kuburyo kongera kubona abandi babasimbura tukongera kugera ku rwego rwiza twari tugezeho muri Live Music nziza twajyaga dukora bitoroshye; birasaba imbaraga nyinshi, ubwitange bukomeye n’igihe kitari gito.”

Indirimbo nshya ya Dominic Nic yitwa “Azanyibuka”, yakorewe muri Kina Music kwa Producer Clement Ishimwe.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .