00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dominic Nic aratunga agatoki abapastori n’insengero mu idindira rya “Gospel”

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 5 August 2013 saa 02:54
Yasuwe :

Umuahanzi Dominic Nic, umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana (gospel), avuga ko kuba abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana batabasha gutungwa n’umuziki abapasitori babigiramo uruhare.
Aha avuga ko abapastori kimwe n’insengero ari bo bagombye gufata iya mbere bagashyigikira aba bahanzi bakanabafasha kubyaza inyungu impano zabo
Aganira na Radio Salus, Dominic Nic yagize ati “Biracyari kure kugira ngo gospel uyikuremo amafaranga”.
Yongeraho ati “Insengero dukoramo ni kimwe mu bintu (...)

Umuahanzi Dominic Nic, umenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana (gospel), avuga ko kuba abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana batabasha gutungwa n’umuziki abapasitori babigiramo uruhare.

Aha avuga ko abapastori kimwe n’insengero ari bo bagombye gufata iya mbere bagashyigikira aba bahanzi bakanabafasha kubyaza inyungu impano zabo

Aganira na Radio Salus, Dominic Nic yagize ati “Biracyari kure kugira ngo gospel uyikuremo amafaranga”.

Yongeraho ati “Insengero dukoramo ni kimwe mu bintu bituma icyo kintu kidashoboka. Abayobozi b’amatorero ni bamwe mu bantu batuma icyo kintu kugira ngo twizere ko kizabaho cy’uko umuhanzi yatungwa na gospel bikigoranye”.

Dominic yemeza kandi ko benshi mu bahanzi twagiye twumva bava muri gospel bakajya mu buhanzi bw’indrimbo zisanzwe bagiye bajywanwa n’icyo kintu cyo kuburira amafaranga mu nsengero.

Yagize ati “Bamwe bagiye bareka bakava muri gosepel, iyo ukurikiranye usanga impamvu ari iyo”.

Uyu muhanzi agira inama bagenzi be bakora uyu mwuga kureka gukomeza gutegera amaboko n’ibiganza abapasiteri, abarokore n’insengero ahubwo bagashaka utundi tuzi bakwikorera ku ruhande.

Ati “Bigoranye kwizera ko wabona amafaranga aturutse mu bafana bawe n’abayobozi b’amatorero, abayobozi nta mpamvu yo guhagarika ubuhanzi ahubwo shaka akandi kazi ku ruhande katabangamiye ubwo buhanzi bwawe”.

Kuri ubu uyu Dominic yatangije akazi ko gutubura Album z’abahanzi. Ubu amaze gukorana na King James, Jules Sentore n’amakorali menshi.

Dominic yaherukaga kuvugwaho ko yaba nawe agiye kuva muri gospel, ariko yabwiye IGIHE ko ibi ari bihuha bidafite shinge na rugero ndetse ahita anasohora indirimbo nshya yogushimangira ko akiri muri gospel.

Azanyibuka, indirimbo nshya Dominic aheruka gusohorera muri Kina:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .