00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dominic Nic ati "Imvi zanjye zizaba uruyenzi nkiririmbira Uhoraho"

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 24 June 2013 saa 12:17
Yasuwe :

Havuzwe amagambo menshi ko umuhanzi Dominic Nic yaba agiye kuva mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana akajya mu baririmba indirimbo zisanzwe, ariko we abyamaganira kure none yahise anashyira hanze indirimbo nsya ihimbaza Imana yise “Azanyibuka”.
Aganira na IGIHE, Dominic Nic yavuze ko iyi ndirimbo yari imaze amezi agera kuri atatu itunganywa na Producer Clement Ishimwe muri Kina Music.
Dominic ashimangira nanone ko ibyavuzwe byari ibihuha kandi ko atigeze ava mu mubare w’abahanzi (...)

Havuzwe amagambo menshi ko umuhanzi Dominic Nic yaba agiye kuva mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana akajya mu baririmba indirimbo zisanzwe, ariko we abyamaganira kure none yahise anashyira hanze indirimbo nsya ihimbaza Imana yise “Azanyibuka”.

Aganira na IGIHE, Dominic Nic yavuze ko iyi ndirimbo yari imaze amezi agera kuri atatu itunganywa na Producer Clement Ishimwe muri Kina Music.

Dominic ashimangira nanone ko ibyavuzwe byari ibihuha kandi ko atigeze ava mu mubare w’abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana. Yagize ati “Habayeho kwihuta kuvuga”.

Akongeraho ati "Iyi ni indirimbo ihimbaza Imana nshya nakoze, sinavuga ko ari ukunyomoza ayo makuru yari arimo kuvugwa mu bihe bishize kuko ibi byavuzwe indirimbo yari imaze igihe kigera hafi ku mezi abiri iri muri studio nyitunganya hamwe na producer Clement Ishimwe muri Kina Music, ariko nanone iyi ndirimbo ndayifashisha mu buryo bwo kubwira abantu ko ukuri guhari ari uko ndi umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana gusa. Niyemeje ko imvi zanjye zizaba uruyenzi ngikora uyu murimo mwiza nkunda wo kuririmbira Uhoraho."

Dominic avuga ko impamvu yakoreye iyi ndirimbo muri Kina, Studio bimenyerewe ko ikora indirimbo ziganjemo ’iz’isi’ [zitari iza Giospel] ari uko yakunze ubuhanga bw’ibihangano bihakorerwa.

Dominic Nic yatangaje ko impamvu yari amaze igihe kinini adasohora indirimbo nshya ari uko yari agitegereje inganzo avuga ko “akura ku Mana”.

Umva Indirimbo nshya ya Dominic Nic:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .