00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dominic Nic wari umaze igihe acecetse azanye album nshya

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 14 September 2016 saa 07:40
Yasuwe :

Imyaka ibiri irashize umuhanzi mu ndirimbo ziramya Imana Dominic Nic Ashimwe bamwe bibaza niba yarahagaritse umuziki mu ibanga, ariko we yemeje ko amaze igihe ahuze ategura album nshya yamutwaye imbaraga nyinshi.

Yaherukaga gukora ibitaramo byagutse no kuvugwa cyane mu muziki mu mwaka wa 2013 no mu ntangiriro za 2014, nyuma y’aho yahise aceceka ku buryo bitapfa koroha kumubona yatumiwe mu gitaramo cyangwa yasohoye indirimbo nk’uko byari bisanzwe.

Mu kiganiro Dominic Nic Ashimwe yagiranye na IGIHE yemeye ko koko hashize igihe kinini ataboneka cyane nk’uko byari bisanzwe ariko ngo byatewe n’inshingano zo mu muryango avukamo zimureba zamubanye nyinshi bituma kubifatanya n’umuziki bitamworohera.

IGIHE: Abakunzi bawe baribaza niba wararetse umuziki mu ibanga?

Dominic Nic Ashimwe: Oya! Ntabwo nabireka keretse Imana yabimpamagariye imbwiye ko uwo murimo wo kuyiramya urangiye. Mu gihe itarampa ayo makuru urugendo ruracyakomeje.

Maze iminsi ntegura album yanjye nshya izasohoka umwaka utaha wa 2017, ni umurimo usaba ubwitonzi no kubiha umwanya uhagije, kuko ni impumeko iva ku Mana ntabwo biva ku buhanga cyangwa uburambe ubimazemo, ahubwo ni umurimo ugusaba kwitondera amagambo ugiye kuririmba no kuyagenzura neza niba yifitemo ikizahindura ubuzima bw’abazayumva.

Ikindi ni uko umwanya wambanye muto kubera inshingano zo mu muryango wanjye zindeba zambanye nyinshi bituma kubifatanya n’umuziki bitanyorohera, mbanza kuzuzuza kugira ngo nzagaruke nyuma noneho ibitekerezo biturije neza kuri albumu nshya.

Indirimbo zimaze gutungana neza ni iyitwa Azanyibuka, Ndishimye hamwe n’indi imwe nshya izasohoka mu minsi ya vuba. Iyi album nshya nise «The Victory» igitaramo cyo kuyereka Abanyarwanda kizaba mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2017 kwinjira ari ubuntu nk’uko nsanzwe mbigenza.

IGIHE: Uvuze kwinjira ko bizaba ari ubuntu bituma, ubwo gutangira ubuntu ibyakuvunnye gutyo, ntutekereza ko hari ababifata nko kubitesha agaciro?

Dominic Nic Ashimwe: Si ko mbitekereza. Ibyo nkora ntabwo bihinduka ibiciriritse kubera ko nabitangiye ubuntu, mbitekereje ntyo naba nirengagije ko n’agakiza dufite uyu munsi kabonetse ari uko Yesu abanje kumena amaraso ye. Nyamara nubwo byari bikomeye Yesu yarabyirengagije aka gakiza akaduhera ubuntu kandi kugeza ubu nta na kimwe kikarusha agaciro.

Iyo rero nirengagije imvune nyinshi ziba muri uyu murimo nkabitangira ubuntu, ni uko ntareba ku nyungu z’ino aha zigaragarira amaso kuko zishira. Ahubwo mpanga amaso ingororano mbikiwe n’Iyampamagaye kuko mfite amakuru yuko zo ari iz’iteka. Ni uko mbyizera.

IGIHE: Kuba utabibyaza umusaruro nk’abandi bahanzi ntujya utekereza ko ari amahirwe ugenda wibuza?

Dominic Nic Ashimwe: Birumvikana ko hari uwabitekereza atyo, ariko njye mbyumva mu buryo bunyuranye n’ubwo. Nasomye muri Zaburi ya 65 uhereye ku murongo wa 5 hanyereka ufite amahirwe uwo ari we. Harambwiye ngo “Hahirwa umuntu Uwiteka atoranya akamwiyegereza kugira ngo agume mu bikari bye, kuko uwo azahazwa n’ibyiza byo mu nzu y’Uwiteka, ibyiza by’Ahera ho mu rusengero rw’Imana.”

Kuri njye uwo muntu umeze atyo ni we nita umunyamahirwe, kuko kugira uwo mugisha wo gutoranywa n’Imana ikakwiyegereza ititaye ku gisekuru uvukamo, nibwo butunzi bukomeye bupfunyitsemo umugisha wose. Ibindi simbibona nk’amahirwe ahubwo wenda twabyita ukundi.

IGIHE: Ni ubuhe butumwa bwihariye uri kwibandaho kuri album yawe nshya «The Victory»?

Dominic Nic Ashimwe: Ndimo kwibanda ku butumwa bunyuranye, harimo gushima Imana kuko bimpora ku mutima, ikindi ni ukubwira abantu ko hari Imana ishoboye gusana ahangiritse mu buzima bw’umuntu wese ubyizera, ariko ubutumwa nyamukuru bugenda bugaruka ku gaciro k’urupfu no kuzuka by’Umwami Yesu ndetse n’ibyiza bibonwa n’uwizera imbaraga ziri muri byo.

IGIHE: Ubu noneho twavuga ko igihe cyo gutangira kugaragaza umusaruro w’ibyo wari uhugiyemo kigeze?

Dominic Nic Ashimwe: Nibyo rwose, mbere yuko uyu mwaka urangira, ku itariki ya 11 Ukuboza 2016 ndimo gutegura igitaramo hano i Kigali cyo gusogongeza abantu kuri iyo album nshya «The Victory» isa n’igana ku musozo wayo, kuko nubwo indirimbo zitararangira neza ariko imirimo isigaye ni yo mike ugereranije n’iyakozwe. Ibindi birambuye kuri iki gitaramo nkazagenda mbibabwira buhoro buhoro.

Dominc Nic agiye gusohora album nshya yise "The Victory"

IGIHE: Ni iki wumva wazibukirwaho mu gihe uzaba utakiriho cyangwa ushaje utakibasha?

Numva ari byinshi ariko, numva byibuze amateka yazanyibukira ko nakoze uko nshoboye ku giti cyanjye no ku bw’ikiremwamuntu mu gukora no kuzuza inshingano zanjye mu nyungu z’igihugu cyanjye, umuryango wanjye, ndetse no kubw’imitima y’abantu hirya no hino batega amatwi ubutumwa nyuza mu ndirimbo, mu biganiro, inama n’impuguro zinyuranye ntanga n’ibindi.

Yaherukaga gukora igitaramo cyagutse mu mpera za 2013 i Rubavu

Umva indirimbo «Ndishimye» aherutse gushyira hanze:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .