00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dominic Nic yakomoje ku bukwe bivugwa ko ari gutegura mu ibanga

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 20 January 2017 saa 12:01
Yasuwe :

Dominic Nic Ashimwe amaze iminsi avugwaho inkuru zishimangira ko ari gutegura ubukwe ndetse ko bugomba kuzaba bitarenze umwaka wa 2017 ariko nyir’ubwite yabigaramye.

Umuririmbyi mu ndirimbo ziramya Imana aheruka gukora igitaramo gikomeye yise ‘The Victory’ cyahurije hamwe abantu amagana mu rusengero rwa New Life Bible Church ku wa 11 Ukuboza 2016.

Mbere yo gukora iki gitaramo Dominic Nic yumvikanye yisobanura mu itangazamakuru ko yatunguwe no kumva inkuru zimushinja kuba mu rukundo na Miss Kundwa Doriane ndetse icyo gihe yavuze ko ‘bidakwiye guhabwa agaciro kuko ari inkuru z’impuha’.

Mu minsi mike ishize byongeye guhwihwiswa ko Dominic Nic afite umukunzi bamaranye igihe ndetse ko batangiye imyiteguro y’ubukwe hagati y’imiryango yombi.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo ‘Ashimwe’ yabwiye IGIHE ko aya makuru na we amugeraho ariko ko nta kuri kuyarimo. Ati “Ibyo bintu ntabwo ari ukuri, nta bukwe buriho, ntabwo rwose […] Mbyumva gutyo gusa abantu babivuga, ibinyamakuru bibivuga nta shingiro bifite.”

Yongeraho ati “Njyewe ntabwo nabaye nka ba bandi bavugwaho ibintu bitari byo bagahita bajya kubyamagana, ababivuze nabahaye umwanya kugira ngo igihe kizagere bihe igisubizo.”

Dominic Nic w’imyaka 30 yanze kuvuga iby’uyu mukobwa bivugwa ko basengana ndetse bamaze igihe bakundana, ngo yirinda kuvuga ku buzima bw’urukundo n’iby’ubuzima bwe bwite. Ati “Mbabarira ibyo ntitubivuge, ubu wasanga hari umuntu untegeye aho gusa, uwo muntu kumuvugaho ntabwo njya mbishaka…”

Yashimangiye ko nta bukwe afite muri uyu mwaka gusa ngo arabuteganya nk’abandi basore bose. Ati “Ni gahunda iba igomba kubaho nk’uko n’abandi basore bose bigenda, irahari ariko ntabwo navuga byinshi, abantu bazabona byabaye.”

Uyu muhanzi yanavuze ko muri iki gihe ahugiye ku mirimo yo kurangiza gutunganya album ye nshya ateganya kuzamurika uyu mwaka, mbere yo kuyisohora agiye gukora ibindi bitaramo by’umusogongero mu bigo by’amashuri i Kigali.

Dominc Nic aritegura gushyira hanze album nshya yise "The Victory"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .