Umuririmbyi mu ndirimbo ziramya Imana aheruka gukora igitaramo gikomeye yise ‘The Victory’ cyahurije hamwe abantu amagana mu rusengero rwa New Life Bible Church ku wa 11 Ukuboza 2016.
Mbere yo gukora iki gitaramo Dominic Nic yumvikanye yisobanura mu itangazamakuru ko yatunguwe no kumva inkuru zimushinja kuba mu rukundo na Miss Kundwa Doriane ndetse icyo gihe yavuze ko ‘bidakwiye guhabwa agaciro kuko ari inkuru z’impuha’.
Mu minsi mike ishize byongeye guhwihwiswa ko Dominic Nic afite umukunzi bamaranye igihe ndetse ko batangiye imyiteguro y’ubukwe hagati y’imiryango yombi.
Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo ‘Ashimwe’ yabwiye IGIHE ko aya makuru na we amugeraho ariko ko nta kuri kuyarimo. Ati “Ibyo bintu ntabwo ari ukuri, nta bukwe buriho, ntabwo rwose […] Mbyumva gutyo gusa abantu babivuga, ibinyamakuru bibivuga nta shingiro bifite.”
Yongeraho ati “Njyewe ntabwo nabaye nka ba bandi bavugwaho ibintu bitari byo bagahita bajya kubyamagana, ababivuze nabahaye umwanya kugira ngo igihe kizagere bihe igisubizo.”
Dominic Nic w’imyaka 30 yanze kuvuga iby’uyu mukobwa bivugwa ko basengana ndetse bamaze igihe bakundana, ngo yirinda kuvuga ku buzima bw’urukundo n’iby’ubuzima bwe bwite. Ati “Mbabarira ibyo ntitubivuge, ubu wasanga hari umuntu untegeye aho gusa, uwo muntu kumuvugaho ntabwo njya mbishaka…”
Yashimangiye ko nta bukwe afite muri uyu mwaka gusa ngo arabuteganya nk’abandi basore bose. Ati “Ni gahunda iba igomba kubaho nk’uko n’abandi basore bose bigenda, irahari ariko ntabwo navuga byinshi, abantu bazabona byabaye.”
Uyu muhanzi yanavuze ko muri iki gihe ahugiye ku mirimo yo kurangiza gutunganya album ye nshya ateganya kuzamurika uyu mwaka, mbere yo kuyisohora agiye gukora ibindi bitaramo by’umusogongero mu bigo by’amashuri i Kigali.
TANGA IGITEKEREZO