00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dominic Nic yakorewe ibirori by’isabukuru mu gitaramo cye cyahuruje imbaga (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 12 December 2016 saa 11:13
Yasuwe :

Umuririmbyi mu ndirimbo ziramya Imana Dominic Nic Ashimwe yakoze igitaramo gikomeye cyahurije hamwe abantu amagana bari baje kwifatanya na we mu rusengero rwa New Life Bible Church ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Ukuboza 2016.

Iki gitaramo Dominic Nic yacyise ‘The Victory’, kije nyuma y’imyaka irenga ibiri yari ishize bamwe bibaza niba yarahagaritse umuziki mu ibanga kuko yasaga n’uwacecetse ndetse ntiyaherukaga gutegura igitaramo.

Yaherukaga gukora ibitaramo byagutse no kuvugwa cyane mu muziki mu mwaka wa 2013 no mu ntangiriro za 2014, nyuma y’aho yahise aceceka ku buryo bitapfa koroha kumubona yatumiwe mu gitaramo cyangwa yasohoye indirimbo nk’uko byari bisanzwe.

Dominic Nic Ashimwe yasobanuye ko koko hashize igihe kinini ataboneka cyane nk’uko byari bisanzwe ariko ngo byatewe n’inshingano zo mu muryango avukamo zimureba zamubanye nyinshi bituma kubifatanya n’umuziki bitamworohera.

Igitaramo yakoreye kuri New Life Bible Church cyitabiriwe n’abakirisitu amagana ndetse n’abandi bantu basanzwe bakunda umuziki w’uyu muhanzi barimo n’abahanzi bagenzi be nka King James, Jody Phibi, Young Grace, Mani Martin[bahoze basengana muri ADEPR], Eddie Mico, Alex Dusabe, Josue n’abandi baririmbyi batandukanye.

Yafatanyije n’abahanzi barimo Clever Tuyizere na Bosco Nshuti wo muri ADEPR Kumukenke akabarizwa no muri no muri Korali Silowamu; hari kandi na korali Ictus Gloria ya ADEPR Nyarugenge.

Byari ibirori bikomeye ku bakunze ibihangano bya Dominic mu myaka yatambutse kuko yaririmbye nyinshi mu zakunzwe zirimo Ashimwe, Nemerewe, Ndishimye, Ari kumwe natwe, Azanyibuka n’izindi.

Uko amasaha yashiraga niko igitaramo cyarushagaho kuryoha, cyatangiye ahagana saa kumi z’umugoroba kirangira saa mbili z’ijoro ariko abacyitabiriye bari bagifite inyota yo gukomeza kumva umuziki.

Abitabiriye igitaramo baryohewe kurushaho ubwo Dominic Nic yaririmbanaga na bagenzi be bo muri korali Maranatha Men; yanaririmbanye na Alex Dusaba afata nk’inshuti ye magara kandi ngo yamwigiyeho byinshi mu murimo wo guhimbaza Imana.

Dominic Ashimwe yaherukaga gutungurwa yifurizwa isabukuru nziza mu 2016

Igitaramo kigana ku musozo, itsinda ry’abafashije Dominic Nic gutegura igitaramo bamutunguye bazana umutsima wanditseho amazina ye no kumwifuriza isabukuru y’amavuko. Ni ibirori byaje byiyongera ku bindi bikomeye uyu muhanzi yizihije kuwa 10 Ukuboza ari nayo tariki yaboneyeho izuba.

Muri Werurwe 2017 Dominic Nic azakora ikindi gitaramo kinini cyo kumurika album nshya yise ‘The Victory’.

Yagize ati “Igitaramo nakoze i Kigali cyari ugusogongeza abantu kuri iyo album nshya «The Victory» isa n’igana ku musozo wayo, kuko nubwo indirimbo zitararangira neza ariko imirimo isigaye ni yo mike ugereranije n’iyakozwe. Ibindi birambuye kuri iki gitaramo nkazagenda mbibabwira buhoro buhoro.

Dominic Nic yaririmbye anicurangira gitari
Korali Ictus Gloria ya ADEPR Nyarugenge
Bari bafashijwe n'umuziki
Urusengero rwa New Life Bible Church rwari rwuzuye
Mu ndirimbo ze 'Ashimwe' na 'Ndishimye' Dominic yashimishije benshi
Korali Ictus Gloria yafashije Dominic muri iki gitaramo
Nshuti Bosco
Umuririmbyi w'umuhanga Tuyizere Clever yaririmbye muri iki gitaramo
King James yaje muri iki gitaramo
Higiro Bruce umucuranzi ukomeye wa piano muri ADEPR Nyarugenge
Young Grace usigaye ari umuyoboke wa Sultan Eric na we yaje muri iki gitaramo
Pastor Rudasingwa Jean Claude wo muri ADEPR Matyazo
Aba bemeye kwakira agakiza basengewe
Dominic na mugenzi we wo muri korali Maranatha Men
Abaririmbyi ba Maranatha Men
Alexis Dusabe umaze igihe ataririmba yaje gushyigikira Dominic Nic
Inshuti za Dominic zamukoreye ibirori by'isabukuru mu gitaramo yise "The Victory", icyo gihe bari banateguye umutsima wanditseho amazina ye

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .