00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dominic Nic yavuze impamvu yanze kujya muri Salax Awards 6

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 13 January 2014 saa 08:06
Yasuwe :

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana, Dominic Nic, aratangaje ko ariwe ubwe wisabiye ko atashyirwa ku rutonde rw’abazahabwa amahirwe yo guhembwa muri Salax muri uyu mwaka, kubera izindi gahunda yifitiye.
Mbere gato ko hatangira amatora yo gushyira abahanzi mu byiciro by’abazahabwa ibihembo bya Salax, byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2014, abantu benshi batunguwe no kumva ko uyu musore wigeze no kwegukana iki gihembo mu cyiciro cy’abahanzi bakora indirimbo (...)

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo zihimbaza Imana, Dominic Nic, aratangaje ko ariwe ubwe wisabiye ko atashyirwa ku rutonde rw’abazahabwa amahirwe yo guhembwa muri Salax muri uyu mwaka, kubera izindi gahunda yifitiye.

Mbere gato ko hatangira amatora yo gushyira abahanzi mu byiciro by’abazahabwa ibihembo bya Salax, byabaye kuri iki cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2014, abantu benshi batunguwe no kumva ko uyu musore wigeze no kwegukana iki gihembo mu cyiciro cy’abahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana mu mwaka wa 2010 atarimo.

Ibi byatumye IGIHE yegera Dominic Nic Ashimwe, ngo tumenye mpamvu ki yahisemo kwanga kujya mubahatanira ibi bihembo.

Mu mvugo ituje, uyu musore yagize ati: “Birashoboka ko byaba byatungura abatari babizi, ariko kutajya ku rutonde rw’abahatanira ibi bihembo bya Salax Awards uyu mwaka, ni njyewe ubwanjye wabisabye mbere ubuyobozi bw’abategura Salax Awards.
Hashize hafi ukwezi mbibasabye nkoresheje uburyo bw’urwandiko ndunyuza kuri E-mail yabo hanyuma mbashyikiriza n’urundi rwandiko rwanditse mbasaba kutazashyirwa mu mubare w’abazahatanira ibi bihembo bya Salax Awards y’uyu mwaka, mboneyeho no kubashimira ko bakiriye neza ubusabe bwanjye”
.

Uyu mukozi w’Imana, tumubaza impamvu zabimuteye yatubwiye ko atari nyinshi ari ibisanzwe.
Ati: “ Nta mpamvu ikomeye ihari, gusa ni uko hari ibindi nzaba ndimo bitandukanye bijyanye n’umurimo wo guhimbaza Imana nkora, birimo n’igitaramo nteganya gukora mu mugi wa Musanze mu minsi iri mbere, binsaba kubyitegura neza ku buryo buhagije, hari n’ibindi by’ubuzima byanjye bwite busanzwe bwa buri munsi ku buryo numva atari byiza kubivuga mu itangazamakuru, ariko nabyo ni byiza”.

Dominic Nic Ashimwe, akomeza asobanura y’uko uku kuba yarasabye kudashyirwa ku rutonde rw’abahatanira ibi bihembo muri uyu mwaka, bidakwiye kwitiranywa niby’abandi bahanzi bahagaritswe umwaka ushize n’abategura Salax Awards bitewe n’ibyo batumvikanyeho, nk’uko byagiye bivugwa kenshi na bamwe muri aba bahanzi bahagaritswe.

Dominic Nic wasabye ko atajya mu bazahabwa Salax Awards 6.

Dominic Nic avuga ko bitandukanye cyane, ngo kuko we yabisabye mbere kandi mu nzira nziza akoresheje urwandiko yabandikiye, uru rwandiko rukaba rubisobanura neza, ikindi kandi yemeza ngo kugeza ubu, nta kibazo na kimwe afitanye n’abategura ibi bihembo bya Salax Awards ati: “tubabanye neza rwose”.

Reba Indirimbo Ashimwe ya Dominic hano:

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .