00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dominic Nic asubiye ku ivuko gushima

Yanditswe na

Vénuste Kamanzi

Kuya 2 December 2012 saa 02:03
Yasuwe :

Umuhanzi uririmba indirimbi ziramya n’izihimbaza Imana Dominic Nic agiye gukorera igitaramo mu Karere ka Rubavu, mu Mujyi wa Gisenyi cyo kuramya no guhimbaza Imana, ariko agiye no gushima Abakirisitu bo mu rusengero rwa Bethel yakuriyemo.
Ni mu gitaramo kizaba 23 Ukuboza 2012, ndetse Dominic Nick aremeza ko imyiteguro y’iki gitaramo ikomeje kugenda neza.
Dominic Nic yagize ati “Umwihariko wa mbere n’uko ntarebye ku gukorera mu ma salle manini y’i Gisenyi yakira abantu benshi cyane nk’uko (...)

Umuhanzi uririmba indirimbi ziramya n’izihimbaza Imana Dominic Nic agiye gukorera igitaramo mu Karere ka Rubavu, mu Mujyi wa Gisenyi cyo kuramya no guhimbaza Imana, ariko agiye no gushima Abakirisitu bo mu rusengero rwa Bethel yakuriyemo.

Ni mu gitaramo kizaba 23 Ukuboza 2012, ndetse Dominic Nick aremeza ko imyiteguro y’iki gitaramo ikomeje kugenda neza.

Dominic Nic yagize ati “Umwihariko wa mbere n’uko ntarebye ku gukorera mu ma salle manini y’i Gisenyi yakira abantu benshi cyane nk’uko nsanzwe mbigenza inaha i Kigali, ahubwo hariya nahisemo gukorera iki gitaramo mu rusengero nabayemo kuva kera rwitwa Bethel kugira ngo mpahe agaciro nk’ahantu handeze kuva ndi umwana muto hamwe n’inshuti zanjye zihari.”

Iyi Bethel avuga ari umudugudu cyangwa ishami (chapelle) rya ADEPR ryo mu gace yavukiyemo.

Akomeza avuga ko ubutumwa nyamukuru azaba amanukaniye abavandimwe n’inshuti b’umwuka babanye kuva kera, ari ukubabwira ko Imana igira neza.

Muri iki gitaramo kandi Dominic Nic ntazaba ari wenyine kuko azanafashwa na Alexis Dusabe, Serge Iyamuremye n’abandi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .