00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dore icyatumye Dominic Nic atitabira igiterane cyo gushima Imana i Rubavu

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 28 February 2013 saa 04:15
Yasuwe :

Umuhanzi Dominic Nic umenyerewe nk’umuvugabutumwa mu ndirimbo zihimbaza Imana, yasohoye inyandiko isobanura impamvu atagaragaye mu gitaramo cyo gushima Imana giherutse gutegurwa kuwa 24 Gashyantare n’umuhanzi w’i Rubavu witwa Frère Manu.
Nyuma y’uko Diminic atagaragayemo, ngo hari amajwi menshi yamugezeho amunenga kuko yagaragaraga ku mpapuro zikangurira abantu kuza mu gitaramo (Affiche) ariko ntakibonekemo, yahisemo kugaragaza ukuri kwe kwatumye ataza gutaramira ab’iwabo ku ivuko.
Uko (...)

Umuhanzi Dominic Nic umenyerewe nk’umuvugabutumwa mu ndirimbo zihimbaza Imana, yasohoye inyandiko isobanura impamvu atagaragaye mu gitaramo cyo gushima Imana giherutse gutegurwa kuwa 24 Gashyantare n’umuhanzi w’i Rubavu witwa Frère Manu.

Nyuma y’uko Diminic atagaragayemo, ngo hari amajwi menshi yamugezeho amunenga kuko yagaragaraga ku mpapuro zikangurira abantu kuza mu gitaramo (Affiche) ariko ntakibonekemo, yahisemo kugaragaza ukuri kwe kwatumye ataza gutaramira ab’iwabo ku ivuko.

Uko inyandiko iteye:
Iki gitaramo cya Frère Manu yakimbwiye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mbere ambaza niba nshobora kuboneka mu gitaramo cye kizabera i Rubavu tariki ya 24 Gashyantare, mubwira ko ndi ku kazi ndibumusubize ku mugoroba ngeze mu rugo.

Ngeze imuhira, nararebye nsanga nta yindi gahunda mfite kuri iyo tariki muhamagara musubiza ko nta kibazo ubwo hasigaye kunsobanurira gahunda y’igitaramo cye uko iteye kugira ngo mbashe kubibwira abandi dukorana (Abacuranzi n’abandi baririmba dufatanya kuko ntakora playback) ndebe ko nabo bazaboneka kuri uwo munsi.

Kuva iryo joro tuvugana ibi, Manu si nongeye kumuca iryera ntegereza kubwirwa gahunda uko imeze ndaheba, ejo bundi habura iminsi nk’ine ngo igitaramo cye kibe nibwo nabonye ubutumwa bugufi busa nk’aho bwandikiwe abantu bose bubaha ikaze mu gitaramo cye buvuga ko ngo na Dominic Nic azaba ahari, numva ndatunguwe kuko urabona hari hashize igihe kinini gahunda ntazi uko imeze.

Muhamagaye mubaza impamvu yagiye akicecekera akaba antunguye atyo ku munota wa nyuma kandi azi neza ko mba ngomba kwitegura bihagije, yisobanuye ambwira ko yibagiwe akagira imirimo myinshi ariko ngo yumvaga ko kuba naramubwiye ko nta yindi gahunda mfite ku munsi we bihagije ariko yirengagiza ko mu byukuri biba byiza iyo utumiye umuhanzi na nyuma hakabaho kujya umwibutsa no kumumenyesha gahunda yawe uko igenda ikorwa kuko bimufasha kwitegura neza akizera ko icyo gitaramo gifite gahunda kandi kizaba.

Ibi impamvu biba bikwiriye kubaho, aha nditangaho urugero njye ntabwo kuririmba mbikora nka business (Ubucuruzi) cyangwa nk’akazi kambeshaho, si njya nsaba amafaranga cyangwa igiciro runaka kugira ngo ndirimbe mu gitaramo, mfite indi mirimo ituma mbaho, kuririmba “gospel” mbikora nk’umurimo w’Imana. Ahubwo aha ikibaho ni uko hashobora kubaho ubufatanye hagati y’utumira n’utumiwe mu kugabanya depanses (Ibikenerwa) zisabwa kugira ngo turirimbe iyo mbona zirenze ubushobozi bwanjye.

Igihe cyari cyararenze haba kuri njye nabo dukorana dukurikije igihe gito cyari gisigaye. Ikindi ni uko hagati muri iyo minsi ubwo nari mu gihirahiro ntazi iby’iyo concert ya Frere Manu, nabonye ubundi butumire ndabemerera. Muri icyo gihe rero iyo SMS ya Frere Manu yaje impita gihe ari njyewe ari n’abo dukorana twararangije kwemera irindi vugabutumwa tuzajyamo kuri iyo tariki.

Mu by’ukuri havuzwe amagambo menshi y’ibinyoma ariko nagira ngo mbwire abantu baba barabwiwe amakuru atariyo cyane cyane abatuye mu Karere ka Rubavu ko rwose muri kamere yanjye sinjya ngira uwo muco mubi wo kubeshya abantu ko nzaza kandi nziko ntahari cyagwa kwemera kuririmba ahantu henshi ku munsi umwe.

Mu bandi bari batumiwe na Frère Manu ntibaze, ni Abahanzi nka Liliane Kabaganza, Dominic Nic na Nelson Mucyo ndetse n’umunyamakuru Eric Shaba ukora kuri Television y’u Rwanda, wari kuyobora iki gitaramo. Mu bitabiriye ni Patrick Kanyamibwa wayoboye iki gitaramo n’umuhanzi Diane Nkusi Rebeca.

Twagerageje guhamagara Frère Manu kuri telefonei ze zombi, nimero ze ntizacamo.

Uko igitaramo cyagenze mu mafoto:

Foto: Kanyamibwa Patrick


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .