00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Biography

Yanditswe na

Rutaganda Joel

Kuya 30 October 2012 saa 09:24
Yasuwe :

Dre Cole, uzwi ku izina rya Dre yavutse ku i tariki ya 4 Werurwe 1986. Yavukiye i Kampala muri Uganda. Ni mwene Ndahiro Pascal na Ndahiro Tela. Dre ni umuhanzi utuye mu Rwanda uririmba injyana ya Afrobeat, Hip Hop, R&B.
Ni uwa kabiri mu muryango w’abana 6.
Dre Cole yatangiye ate ubuhanzi?
Iby’ubuhanzi Dre yabihereye mu muryango aho yakuze akundishwa n’ababyeyi be cyane kuko babonaga mu gihe cyose yabaga ari wenyine yabaga arimo kuririmba.
Indirimbo yamenyekaniyeho cyane ni indirimbo (...)

Dre Cole, uzwi ku izina rya Dre yavutse ku i tariki ya 4 Werurwe 1986. Yavukiye i Kampala muri Uganda. Ni mwene Ndahiro Pascal na Ndahiro Tela. Dre ni umuhanzi utuye mu Rwanda uririmba injyana ya Afrobeat, Hip Hop, R&B.

Ni uwa kabiri mu muryango w’abana 6.

Dre Cole yatangiye ate ubuhanzi?

Iby’ubuhanzi Dre yabihereye mu muryango aho yakuze akundishwa n’ababyeyi be cyane kuko babonaga mu gihe cyose yabaga ari wenyine yabaga arimo kuririmba.

Indirimbo yamenyekaniyeho cyane ni indirimbo yitwa "Nakulava” yakoranye n’umuhanzi witwa Auncle Austin. Iyi ndirimbo yasohotse mu mwaka wa 2010, nyuma yaje no gukomeza gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye harimo,Alpha Rwirangira mu ndirimbo ”Hakutamani”.

Nyuma yaje gukomeza gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye nka Miss Jojo,Christian Rwirangira, Tom Close, Amag The Black na Danny Nanone.

Uyu muhanzi yatangarije IGIHE.com ko kuri ubu yatangiye gukora indirimbo ze ku giti cye azitirira album ye “it’s ok” arimo ateganya kuzashyira ahagaragara mu bihe bya vuba.

Indirimbo amaze gukora we nyine ni,It’s ok,So much na Ndapofoka.
Dre yakomeje atangaza ko kuri ubu amaze kugirana amasezerano n’imwe mumazu atunganya amashusho izwi nka (Showface), aho amaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo yise “So much” yakozwe na Director Scream ukorera muri iyo nzu.

Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru ziheruka - Dre Cole

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .