00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Edouce agiye gushyira hanze album ya kabiri ‘My Love’

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 9 June 2014 saa 11:34
Yasuwe :

Irabizi Edouce ukoresha amazina y’ubuhanzi ya Edouce Softman, nyuma y’uko mu ntangiriro z’umwaka wa 2014 yamuritse album ye ya mbere ikubagahu ntakore igitaramo cyo kuyimurikira abafana be ari gutegura igitaramo cyo kumurika album ya kabiri.
Mu kiganiro Edouce yagiranye na IGIHE ubwo yatugezagaho indirimbo ye yise LEYA, imwe mu zizagaragara kuri iyi album, yadutangarije ko impamvu nyamukuru itumye ategura igitaramo kuzamurikira abakunzi be iyi album, ngo ni uko yabonye ibitekerezo by’abafana (...)

Irabizi Edouce ukoresha amazina y’ubuhanzi ya Edouce Softman, nyuma y’uko mu ntangiriro z’umwaka wa 2014 yamuritse album ye ya mbere ikubagahu ntakore igitaramo cyo kuyimurikira abafana be ari gutegura igitaramo cyo kumurika album ya kabiri.

Mu kiganiro Edouce yagiranye na IGIHE ubwo yatugezagaho indirimbo ye yise LEYA, imwe mu zizagaragara kuri iyi album, yadutangarije ko impamvu nyamukuru itumye ategura igitaramo kuzamurikira abakunzi be iyi album, ngo ni uko yabonye ibitekerezo by’abafana bimusaba ko atazongera gushyira hanze album adakoze igitaramo.

Edouce ati, “Album yanjye ya mbere nayishyize hanze mu buryo butari bwiza ugereranyije n’uko nabyifuzaga. Abafana banjye nabo bambwiye ko kumurika album nkabaha CD gusa bitabashimishije. Nasanze aribyo , ubu niyo mpamvu ndi gutegura album ya kabiri noneho nkazakora n’igitaramo gikomeye”
UMVA INDIRIMBO NSHYA LEYA YA EDOUCE
Akomeza agira ati, “Burya kumurika album ugashyira CD ku isoko gusa ntabwo biba bihagije. Album ya mbere yari igizwe n’indirimbo nyinshi zizwi ariko iyi ya kabiri inyinshi ziyiriho ntabwo ziramenyekana. Niyo mpamvu ngomba kuzakora igitaramo nkaziririmba zose kandi mu buryo bwa live.”

Iki gitaramo cyo kumurika album ‘My Love’ ya Edouce, azagikorera muri Serena Hotel i Kigali muri Nzeli 2014. Iyi album izaba igizwe n’indirimbo 10 zatunganyijwe n’aba Producers batandukanye: Junior, Pastor P, Piano, Fazzo na Trackslayer.

Iki gitaramo kandi kizaba ari umuziki w’umwimerere ijana ku ijana. Umwe mu bahanzi azaba afatanyije na bo ni Beni Kayiranga uba mu gihugu cy’u Bufaransa gusa icyo gihe azaba ari mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .