00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Edouce arashinjwa kwambura umugore wamwambitse

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 2 February 2015 saa 05:21
Yasuwe :

Irabizi Edouce wiyise Edouce Softman nk’izina akoresha mu muziki, arashinjwa ubwambuzi bw’amafaranga y’u Rwanda 55,000 ku myenda yambitswe n’umugore witwa Muberanyana Sylvie.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Mberanyana usanzwe acururiza i Remera ahitwa mu Giporo, yasobanuye neza ko iyo myenda yayihaye Edouce mu Gushyingo 2014 amusezeranya ko agomba kubona amafaranga vuba agahita yishyura ariko ngo siko byagenze.
Muberanyana avuga ko yari asanzwe akopa Edouce imyenda yabona amafaranga (...)

Irabizi Edouce wiyise Edouce Softman nk’izina akoresha mu muziki, arashinjwa ubwambuzi bw’amafaranga y’u Rwanda 55,000 ku myenda yambitswe n’umugore witwa Muberanyana Sylvie.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Mberanyana usanzwe acururiza i Remera ahitwa mu Giporo, yasobanuye neza ko iyo myenda yayihaye Edouce mu Gushyingo 2014 amusezeranya ko agomba kubona amafaranga vuba agahita yishyura ariko ngo siko byagenze.

Muberanyana avuga ko yari asanzwe akopa Edouce imyenda yabona amafaranga akazamwishyura gusa ngo kuri iyi nshuro uyu muhanzi yamubereye umuhemu dore ko iri deni rimaze amezi atatu.

Yagize ati “Mu kwezi kwa cumi na kumwe umwaka ushize Edouce yaraje afata imyenda, amapantaro abiri n’ishati, yabifashe ambwira ngo azanyishyura ariko kugeza ubu yakomeje kunkwepa ,namwirutseho naramubuze. Yagiye anyizeza ko agomba kuzanyishyura ariko nsa n’uwamaze guheba kabisa.”

Uyu mucuruzi ngo asanga Edouce yaranze kwishyura ku bushake dore ko mbere bakoranaga neza.

Ati “Nabimuhaye nk’umukiriya wanjye kuko yari asanzwe angurira, dukorana. Byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 55,000 . Mbona yaranze kunyishyura ku bushake kuko mbere namuhaga umwenda akanyishyura ku gihe.”
Ku ruhande rwa Edouce ushinjwa ubwambuzi, yigaramye uyu mucuruzi ndetse avuga ko nta hantu na hamwe amuzi.

Edouce ati “Uwo mukobwa ntawe nzi, ni ibinyoma. Ahubwo sinzi icyo anshakaho ubwo wasanga ari umuntu wamuntumyeho. Njyewe kuva navuka nta na rimwe ndambara umwenda nikopesheje, igihe cyose mba nishyuye cash.”

Asoza ashimangira ko nta hantu na hamwe amuzi aho yagize ati “Uwo muntu nta we nzi. Arabeshya”

Edouce yiyongeye ku bandi bahanzi bagiye bashinjwa kwambura imyenda bambitswe n’abacuruzi barimo Danny Nanone n’abandi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .