00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Edouce yapfushije se

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 16 January 2015 saa 09:00
Yasuwe :

Irabizi Edouce ukoresha amazina y’ubuhanzi ya Edouce Softman ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umubyeyi we washizemo umwuka azize indwara ya Diyabete.
Mu kiganiro na IGIHE, uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Akandi ku mutima’ yasobanuye ko umubyeyi we yari amaze igihe kinini abana n’uburwayi bwa Diyabete gusa yitabye Imana amaze iminsi ibiri mu bitaro. Yagize ati “Papa ntabwo yari amaze igihe kinini mu bitaro, apfuye amazemo iminsi ibiri.”
Se wa Edouce yamufataga nk’umwe mu bantu (...)

Irabizi Edouce ukoresha amazina y’ubuhanzi ya Edouce Softman ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umubyeyi we washizemo umwuka azize indwara ya Diyabete.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Akandi ku mutima’ yasobanuye ko umubyeyi we yari amaze igihe kinini abana n’uburwayi bwa Diyabete gusa yitabye Imana amaze iminsi ibiri mu bitaro.
Yagize ati “Papa ntabwo yari amaze igihe kinini mu bitaro, apfuye amazemo iminsi ibiri.”

Se wa Edouce yamufataga nk’umwe mu bantu bakomeye ku Isi ndetse yafatiragaho urugero haba mu mibanire ye n’abandi, gukunda akazi , guca bugufi ndetse by’umwihariko akaba yaramufashaga cyane mu muziki.

Edouce ati “Ni umwe mubantu bakomeye mu buzima bwanjye. Ubu papa ntakiri kuri iyi Si y’abazima yamaze kwitaba lmana muri iri joro ryacyeye. Ni umwe mu bantu bakomeye kuri njyewe kuko namwigiyeho byinshi”

Se wa Edouce yaguye mu bitaro bya Nyagatare ari naho yari amaze iminsi ibiri arwariye. Azashyingurwa i Nyagatare aho umuryango wa Edouce utuye. Uyu muhanzi arasaba buri wese mu bafana be n’abakunda ibihangano bye kumuba hafi muri ibi bihe bikomeye banamufasha gusabira Nyakwigendera.

Edouce apfushije se mu gihe yiteguraga kumurika album ye yise ‘My Love’.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .