00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Edouce yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Shuguli

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 20 October 2015 saa 08:10
Yasuwe :

Edouce wamenyekanye mu ndirimbo nka Akandi ku mutima, Urushinge n’izindi, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise Shuguli ikaba ari imwe mu ndirimbo avuga ko zamutwaye ingufu nyinshi.

Mu kiganiro Edouce yagiranye na IGIHE ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo ye, yadutangarije ko iyi ndirimbo yayikoze mu buryo bugaragaza umwihariko wa Kinyafurika kugira ngo agaragaze itandukaniro mu muziki we.

Uyu muhanzi wiyita Softman, avuga ko yihaye ingamba nshya mu muziki haba mu buryo agomba gukoramo cyane kugira ngo akomeze yigaragaze nk’umuhanzi ugerageza gukora cyane.

Ati, “Maze iminsi muri studio nkora indirimbo, hari indi mishinga y’indirimbo mfite nzakomeza gushyira hanze. Ubu mbazaniye video y’iyi ndirimbo Shuguli . Nyuma yayo hari ibindi bikorwa mfite, haba gushyira hanze indirimbo z’amajwi ndetse na video . Maze kwiga byinshi kandi nzakomeza nubakire ku musingi mfite”

Nubwo igihe kinini Edouce agikoresha yita ku muziki we, yemeza ko agitunzwe n’umuryango we. Menshi mu mafaranga akoresha asohora indirimbo ni igishoro cye bwite n’ubundi bufasha ahabwa n’abantu batandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .