00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Edouce yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Nziriki’

Yanditswe na

Munyengabe M.Sabin

Kuya 13 May 2014 saa 12:44
Yasuwe :

Edouce wamenyekanye mu ndirimbo nka Akandi ku mutima, Urushinge n’izindi, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise Nziriki ikaba ari imwe mu bikorwa bye atangiranye umwaka wa 2014 ategura album ye ya kabiri .
Mu kiganiro Edouce yagiranye na IGIHE ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo ye, yadutangarije ko nyuma yo gusezererwa mu irushanwa rya Primus Guma Guma ku ikubitiro byamuhaye isomo rikomeye mu muziki ndetse bimwigisha uburyo agomba gukoramo cyane kugira ngo akomeze (...)

Edouce wamenyekanye mu ndirimbo nka Akandi ku mutima, Urushinge n’izindi, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye yise Nziriki ikaba ari imwe mu bikorwa bye atangiranye umwaka wa 2014 ategura album ye ya kabiri .

Mu kiganiro Edouce yagiranye na IGIHE ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo ye, yadutangarije ko nyuma yo gusezererwa mu irushanwa rya Primus Guma Guma ku ikubitiro byamuhaye isomo rikomeye mu muziki ndetse bimwigisha uburyo agomba gukoramo cyane kugira ngo akomeze yigaragaze nk’umuhanzi ugerageza gukora cyane ari nabyo byamuhesheje amahirwe yo kwinjira mu irushanwa .

Ati, “Maze iminsi muri studio nkora indirimbo, mbere y’icyunamo hari indirimbo nashyize hanze noneho ubu mbazaniye video y’iyi ndirimbo Nziriki . Nyuma yayo hari ibindi bikorwa mfite, haba gushyira hanze indirimbo z’amajwi ndetse na video . Maze kwiga byinshi kandi nzakomeza nubakire ku musingi mfite”

Nubwo igihe kinini Edouce agikoresha yita ku muziki we, yemeza ko agitunzwe n’umuryango we gusa ahamya ko abahanzi nyarwanda bawukoze neza ushobora kubatunga .

Ati, “Sinavuga ko umuziki untunze ijana ku ijana ariko na wo uramfasha . Murabizi neza ko umuziki wo mu Rwanda utabasha gutunga umuntu ngo umukemurire ibibazo byose ariko njyewe kugeza ubu ntunzwe na famille yanjye . Icyo nabonye ni uko uyu muziki tubamo umuntu aramutse awukoze mu buryo nyabwo, akabana neza n’abantu bose mbese ukawukora nka business wagutunga .”

REBA IYI NDIRIMBO HANO:

Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Edouce yifashishije mugenzi we Jack B ndetse na Phil Peter usanzwe umufasha mu muziki . Aya mashusho yatunganyijwe na Producer Gilbert ukorera muri Touch Records .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .