00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elion Victory arakataje n’itsinda rya Neptunez mu bitaramo bya LIVE

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 26 December 2014 saa 07:00
Yasuwe :

Ngarambe Victoire, uzwi nka Elion Victory ari mu bitaramo hirya no hino, mu mujyi wa Kigali aho aririmbana n’itsinda rya Neptunez rizwiho umwihariko wo gucuranga indirimbo za LIVE.
Uyu muhanzi avuga ko muri iki gihe yagarutse mu ruhando rwa muzika n’indirimbo nshya nka “Ndi mu RUkundo”, agomba no kurushaho kwegera abafana be mu bitaramo abaririmbira.
Reba Hano amashusho y’indirimbo “Ndi Mu Rukundo”:
Yavuze kandi ko agenda arushaho kugira ingufu no kwishimana n’aba bakunzi b’umuziki we mu buryo (...)

Ngarambe Victoire, uzwi nka Elion Victory ari mu bitaramo hirya no hino, mu mujyi wa Kigali aho aririmbana n’itsinda rya Neptunez rizwiho umwihariko wo gucuranga indirimbo za LIVE.

Uyu muhanzi avuga ko muri iki gihe yagarutse mu ruhando rwa muzika n’indirimbo nshya nka “Ndi mu RUkundo”, agomba no kurushaho kwegera abafana be mu bitaramo abaririmbira.

Reba Hano amashusho y’indirimbo “Ndi Mu Rukundo”:

Yavuze kandi ko agenda arushaho kugira ingufu no kwishimana n’aba bakunzi b’umuziki we mu buryo bwihariye, ati “bintera imbaraga zo kurushaho guhanga indirimbo nyinshi nizera ko zigiye kongera gusakara hose mu Rwanda, bakongera kumva izina Elion Victory nk’uko barimenye mu Mafaranga, muri Maritha, muri Only One, muri Niko Ateye n’izindi.”

Itsinda rya Neptuneza ririmbira muri White Horse zimwe mu ndirimbo zikunzwe

Kuri ubu Elion Victory avuga ko agiye gusohora indirimbo nshya yise “Ukwiye Urukundo”, ikaba ikurikira iyitwa “Ndi Mu Rukundo” iri guca ku mateleviziyo anyuranye mu Rwanda.

Reba hano amashusho ya bimwe mu bitaramo n’aho Elion acuranga gitari:

Herbert Rock umuyobozi w'iri tsinda, umuhanga mu gucuranga umwirongi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .