00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elion Victory mu bahanzi bishimiwe mu gitaramo cya Jazz Junction

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 1 February 2016 saa 07:58
Yasuwe :

Elion Victory yongeye kwigaragaza nk’umuhanzi ukomeye ndetse wanishimiwe cyane mu gitaramo cya Jazz cyakozwe n’itsinda asigaye aririmbamo rya Neptunez Band.

Iki gitaramo cyabereye kuri Serena Hotel kuri uyu wa Gatandatu, tariki 30 Mutarama 2016.

Elion Victory, ubusanzwe uzwi mu ndirimbo Amafaranga na Marita, muri iki gitaramo yaririmbyemo indirimbo z’abandi bahanzi, aho yahereye ku yo mu njyana ya Jazz yitwa “Can’t Smile without” ya Barry Manilow aza gukurikizaho “Easy” ya Lionel Richie ndetse anaririmbana na bagenzi be bo muri iri tsinda.

Aha yacurangirwaga n’abagize iyi band, banamuvugiriza imyirongi, aho we na bagenzi be bashimishaga abitabiriye iki gitaramo cyamaze amasaha arenga abiri hacurangwa indirimbo zibanda ku za Jazz.

Nyuma yo kuririmba kwa Elion Victory hakurikiyeho abandi bahanzi barimo abagize iri tsinda Namudope Solo, Lydia n’uwitwa Herbert Rock.

Nyinshi mu ndirimbo zacuranzwe muri iki gitaramo zari ziri mu njyana ya Jazz, aho hanagaragayemo umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Chili witwa Tito Tito Al Uribe.

Herbert Rock umuhanzi ufite umwihariko wo kuvuza umwirongi na we yagaragaye muri iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’umubare munini w’abafana biganjemo ab’uruhu rwera.

Elion Victory, w’imyaka 27, yabwiye IGIHE ko iyi ari imbarutso ye yo kongera kwigaragaza mu ruhando rwa muzika, ko ubu hari indirimbo nshya ateganya gushyira hanze mu minsi ya vuba.

Elion yagaragaje ubuhanga bukomeye mu kuririmba live

Yagize ati “Hari indirimbo ebyiri namaze kwandika; iyitwa Dear Mama na Warahemutse nteganya guhitamo iyo mperaho nkayisohora vuba; ibi bitaramo bikomeye biri kumfasha kongera kwereka abafana ko mpari mbaririmbira ariko bitegure ko mu minsi mike ngiye kubasohorera ibindi bihangano byanjye.”

‘Kigali Jazz Junction 4th Edition’ ni igitaramo kije gikurikira igiheruka kuba mu kw’Ugushyingo 2015 cyo cyari cyiswe ‘Kigali Jazz Junction 3rd Edition’.

Hari gahunda y’uko ibi bitaramo bya Jazz bitegurwa na Neptunez Band bizajya biba buri kwezi.

Elion Victory umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba live
Herbert Rock, umuhanga mu gucuranga umwirongi wa kizungu
Itsinda rya Neptunz ribarizwamo Elion victory
Wabona ko mu bafana baryohewe n'umuziki wa Jazz

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .