00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mashusho, Elion Victory arabara uko yakundanye n’umukobwa kuri internet

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 16 December 2014 saa 02:53
Yasuwe :

Ngarambe Victoire, uzwi cyane nka Elion Victory yashyize hanze amashusho agaragazamo inzira yaciyemo akundana n’umukobwa kuri internet bigashoboka, mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise “Ndi mu rukundo”.
Muri iyi ndirimbo iri mu ziri kumvikana cyane hirya no hino ku maradiyo no mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, Elion Victory yemeza ko ivuga inkuru y’impamo y’ibyamubayeho. Gusa uyu muhanzi avuga ko adashobora kwerura ngo agaragaze umukobwa nyakuri bakundaniye muri ubu buryo.
Mu kiganiro (...)

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Elion yagize ati ”Bibaho ko umuntu yakundana n’undi kuri internet bataziranye kandi urukundo rwabo rugakomera, nibyo byambayeho ndabiririmba muri iyi ndirimbo nise “Ndi mu Rukundo””.

Yongeraho ati “N’amagambo nkoresha arabyumvikanisha, “Ndi Mu Rukundo” ndanabiririmba nibyo ni umukobwa twakundaniye kuri facebook, turakundana bya nyabyo pe!”

Muri iyi ndirimbo, Elion Victory agaragara yandikira kuri whatsapp umukobwa utugambo turyohereye tw’urukundo, amubwira ati “Ndyoherwa n’udufoto twawe ndeba kuri facebook ngatwarwa, uri mwiza, urahebuje gikundiro!”

Agira ati “Mu mashusho biragaragaramo, inzira benshi bacamo mu gukundana bifashishije internet.”

Umuhanzi Elion Victory avuga ko muri iki gihe afite ibihangano byinshi agiye gushyira hanze, higanjemo amashusho y’indirimbo ze nshya.

Ati “Vuba aha ndashyira hanze indi ndirimbo iri mu njyana ya Reggae yitwa “Ubwiza Bwawe”, hari n’amashusho y’indirimbo “Umutuzo” ndi gukora nayo azajya hanze vuba. Abafana banjye bakomeze basabe ibihangano byanjye ku maradiyo ndahari ndi kubatunganyiriza indirimbo nziza bazakunda.”

Elion Victory yamamaye cyane mu Rwanda ku ndirimbo nka “Amafaranga”, “Marita”, “Niko Ateye” n’izindi.

Reba amashusho y’Indirimbo “Ndi Mu Rukundo ya Elion Victory”:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .