00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elion Victory yongeye gukorera ubuhanzi bwe mu Rwanda

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 23 April 2012 saa 10:03
Yasuwe :

Umuhanzi Victoire Ngarambe uzwi ku izina rya Elion Victory, wamenyekanye cyane mu ndirimbo Marita, aratangaza ko atazasubira gukorera muri Kenya mu 2012, ngo ahubwo agiye kongera gukorera ubuhanzi bwe mu Rwanda.
Elion Victory, avuga ko aho agarukiye mu Rwanda yasanze hari indirimbo ze nka ’Mbwiza Ukuri’ zari zigicurangwa ariko gahoro gahoro. Akavuga ariko ko yasanze abantu benshi bifuza kumubona nyamara ntibikunde kuko yakoreraga muri Kenya.
Elion aganira na IGIHE yavuze ko icya mbere (...)

Umuhanzi Victoire Ngarambe uzwi ku izina rya Elion Victory, wamenyekanye cyane mu ndirimbo Marita, aratangaza ko atazasubira gukorera muri Kenya mu 2012, ngo ahubwo agiye kongera gukorera ubuhanzi bwe mu Rwanda.

Elion Victory, avuga ko aho agarukiye mu Rwanda yasanze hari indirimbo ze nka ’Mbwiza Ukuri’ zari zigicurangwa ariko gahoro gahoro. Akavuga ariko ko yasanze abantu benshi bifuza kumubona nyamara ntibikunde kuko yakoreraga muri Kenya.

Elion aganira na IGIHE yavuze ko icya mbere agiye gukora ari ukubanza akereka Abanyarwanda bumwe mu bumenyi yakuye mu muziki wa Kenya, kuko yifuza kurushaho kumenyekana mu Rwanda kurusha uko bimeze ubu.

Yagize ati:"Ndifuza kugira agaciro kanini cyane mu Rwanda kuko niho mu rugo. Abantu benshi ntibari bazi icyo nari nagiye gukora hariya muri Kenya, ariko nari ndi muri promotion (kwamamaza) y’indirimbo zanjye ku maradiyo no mu bitangazamakuru byaho no gushaka inzu yo gukoreramo (Label) kandi ubu byose natangiye kubibonayo."

Amwe mu mashusho y’indirimbo ze nshya, iyi ni "Mbwiza Ukuri":

Mu bikorwa avuga ko ari gukora harimo amashusho y’indirimbo ebyiri (2) ; ’Mbwiza Ukuri’ na ’Niko Ateye’, n’iya gatatu ’Keep Talking’ ikigera hanze.
Yagize ati:"Mfite na gahunda yo kurangiza iyi album yanjye ya gatatu nyuma nkazazishyira zose ku isoko icyarimwe."

Elion Victory avuga ko kuba yaragiye muri Kenya byazamuye ubuhanzi bwe, akaba ari nayo mpamvu yifuza kurushaho gukora mu ntego yo kuba umuhanzi w’Afurika y’Uburasirazuba.

Yagize ati:"Nagiye muri Kenya kugirango nambutse ibihangano byanjye mbimenyekanisheyo. Kugeza ubu ndi gukora nk’umuhanzi wo muri Afurika y’Uburasirazuba."

Uyu muhanzi asaba abakunzi be kurushaho gukurikirana ibikorwa na gahunda ze ku rubuga rwa Facebook, no kurushaho gusaba indirimbo ze ku maradiyo.

Album ya mbere ya Elion Victory w’imyaka 23, ni ’Babwire’ yashyize hanze kuwa 25 Ukuboza 2010, iya kabiri ni ’Juu ya Nini’ , ari nayo yari yagiye kwamamaza muri Kenya.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .