00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Elion Victory yatangiye gukorana na Studio yo mu Burayi

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 28 May 2012 saa 08:33
Yasuwe :

Umuhanzi Elion Victory yatangiye gukorana na Studio ikorera mu Burayi yitwa Virtua.Artist. Bitarenze muri Kamena 2012, Elion azasinyana amasezerano n’iyi studio.
Mu kiganiro na Elion Victory, yavuze ko mu gutangira gukorana na Virtua.Artist amaze gukorerwa indirimbo imwe. Iyo ndirimbo ariko ikaba yarakorewe mu Rwanda, muri studio yitwa Rafiki Studio (Isanzwe ikorana na Virtua.Artist) ikorwamo na Producer Nicholas Mucyo.
Nelly Assanase, umuyobozi w’umshinga Nell’s Diamond ukurikirana (...)

Umuhanzi Elion Victory yatangiye gukorana na Studio ikorera mu Burayi yitwa Virtua.Artist. Bitarenze muri Kamena 2012, Elion azasinyana amasezerano n’iyi studio.

Mu kiganiro na Elion Victory, yavuze ko mu gutangira gukorana na Virtua.Artist amaze gukorerwa indirimbo imwe. Iyo ndirimbo ariko ikaba yarakorewe mu Rwanda, muri studio yitwa Rafiki Studio (Isanzwe ikorana na Virtua.Artist) ikorwamo na Producer Nicholas Mucyo.

Nelly Assanase, umuyobozi w’umshinga Nell’s Diamond ukurikirana iyamamazwa ry’ibihangno by’abahanzi ba studio Virtua.Artist yatangarije IGIHE ko gukorana na Elion byaturutse ku cyifuzo cya Elion. Avugako Elion yamusabye ko bakorana nuko aramwemerera. Avuga ko nyuma y’indirimbo “Only One” ya mbere bakoranye hari n’indi mishinga myinshi bateganya gukorera uyu muhanzi kuko basanze ari mu bafite impano.

Assanase yagize ati:”Twaraganiriye ambwira ibyo yifuza kugeraho muri music ye izaza, bihurirana n’uko mu by’ukuri nanjye mfite imigambi yo guteza abahanzi imbere mbinyujije mu mushinga wanjye Nelly’s Diamonds, igice cyayo cyitwa New Diamonds (Umushinga wo kwamamaza ibihangno nyarwanda bikagera ku rwego mpuzamahanga).”

Ni Uko Ateye, imwe mu ndirimbo nshya (video) za Elion Victory

Assanase avuga ko Elion azakomeza gukorera mu Rwanda akorana n’abatunganya indirimbo ba Studio Virtua.Artist baba mu Rwanda ari bo BZB The Brain ukorera muri TFP hamwe na Nicholas Mucyo ukorera muri Studio Narrow Road. Indirimbo zose zizaba zigize iyi Album zizamamazwa mu Burayi n’ahandi ku Isi, aho iyi studio ibasha kugera.

Abinyujije mu mishinga ye itandukanye hamwe na televiziyo zitandukanye zirimo Nell’s Diamond ikorera kuri Internet, Nelly Assanase yafashije benshi mu bahanzi mu bikorwa byabo. Barimo Faycal usigaye wirwa Code, O.G., Jali, Kaysha umuhanzi W’umunyarwanda uzwi cyane mu Bufaransa ariko uba mu Busuwisi na The Ben.

Nelly Assanase no mu Rwanda afasha abahanzi nka Derek hamwe na Christopher mu kumenyekanisha ibihangano byabo hirya no hino ku Isi.

Elion Victory ni muntu ki? Soma HANO



KANDA HANO USHOBORE KUMVA
  Mbwira Yego By Elion Victory

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .