Ni ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 105 Frw byatanzwe n’Umuryango Mpuzamahanga Right To Play.
Byatanzwe mu turere twa Ruhango, Kayonza, Rubavu, Nyagatare, Nyanza na Musanze.
Ibikoresho byatanzwe byitezweho gufasha abanyeshuri kwiga neza isomo ry’ubumenyi n’ ikoranabuhanga riciriritse (SET), bifashisha ibikoresho bigezweho banabikoresha aho kwiga mu magambo gusa.
Amadou Cissé, Umuyobozi Mukuru wa Right To Play Rwanda, ubwo yashyikirizaga ibikoresho ibigo by’amashuri byo muri Rubavu yagize ati “Ibi bikoresho si byo kubikwa, mujye mureka abana babikoreshe bityo bazashobore kubibyaza umusaruro haba ku mashuri cyangwa muri sosiyete. Turizera ko bizafasha abana mu myigire yabo, cyane cyane bashyira mu bikorwa ibyo baba bize mu magambo.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’ Abaturage mu Karere ka Rubavu, Ishimwe Pacifique, yavuze ko ibi bikoresho byatanzwe bizagira uruhare mu myigire y’abana, kandi bakiga ibyo bumva neza.
Ati “Turizera ko abanyeshuri bagiye kungukira mu gukoresha neza ibi bikoresho. Ni ah’ ibigo by’ amashuri kureka abana bagakoresha kugira ngo bungukire mu kwiga bifashishije ikoranabuhanga.”
Umuryango Right To Play watangiye gukorera mu Rwanda mu 2003, ushyira mu bikorwa imishinga iirimo ugamije guteza imbere ireme ry’uburezi bw’abanyeshuri bo mu mashuri abanza guhera mu wa kane kugeza mu wa Gatandatu, bafashwa kwiga bakina hifashishijwe ikoranabuhanga “Learning through Play with Technology (LtPT)” mu isomo ry’ ubumenyi n’ ikoranabuhanga (SET).
Uyu muryango kandi wongera ubushobozi bw’ abarimu bo mu mashuri abanza mu kwigisha hifashishijwe imikino (Learning through Play).
Right To Play ikora ibyo byose yifashishije kongerera ubumenyi abarimu, ababyeyi, abana n’abandi bafatanyabikorwa bayo no gukurikirana uko bashyira mu bikorwa ubwo bumenyi burimo gukoresha imikino mu ishuri kugira ngo kwiga kw’abana bibashimishe, bibatere gukunda kwiga, bibafashe kumva vuba ibyo biga kandi nta n’umwe uhejwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!