00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PGGSS II: Umuhanzi Elion Victory yagarutse mu Rwanda

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 16 February 2012 saa 03:33
Yasuwe :

Umuhanzi Elion Victory wari umaze igihe kirenga umwaka ari gukorera ibikorwa bye by’ubuhanzi muri Kenya yagarutse mu Rwanda kugira ngo yitabire amarushanwa ya PGGSS II yashyizwemo asimbuye Kitoko.
Uyu muhanzi waje witwaje gitari ye avuga ko nyuma yo kubwirwa ko yashyizwe mu marushanwa ya PGGSS II yumvise hari byinshi ashobora kugaragaza mu muziki nyarwanda. Kimwe muri byo avuga ko ari uko agiye kwereka abakunzi b’umuziki ko abahanzi nyarwanda bahari kandi bashoboye kuririmba Live Music.
Mu (...)

Mu kiganiro na IGIHE.com, Elion yagize ati:”Nzaririmbira Abanyarwanda indirimbo nyinshi zanjye bakunda kandi nzagaragaza umwihariko wa Live mbacurangira nkoresheje gitari".

Ifoto ya Elion Victory ageze mu Rwanda

Uyu muhanzi kandi yagize icyo avuga ko kuri zimwe mu nkuru zamuvuzweho mbere y’uko aza z’uko yaba yaragizwe umuyobozi wa Band ya Kidum. Aha Elion yavuze ko bitumvikanye nk’uko biri kuko atari yayijyamo ahubwo yari yasabwe kuyijyamo.

Yagize ati:”Producer Kamanzi yansabye ko nazajya muri Band ya Kidum ikorera ibitaramo byinshi muri Kenya (by’umwihariko mu mahoteli) kuko Kidum asigaye akunda kuba ari mu Burayi, bityo nkaba namusimbura muri Band, nkayiyobora”.

Elion Victory yatangarije IGIHE.com ko ubu asigaye yiga amashuri yo gutunganya umuziki mu bijyanye n’amashusho (Video Direction and Production). Uyu muhanzi avuga kandi ko ateganya gukorana indirimbo na bamwe mu bahanzi bakunzwe muri Kenya barimo abitwa Camp Mulla.

Elion yaje yitwaje indirimbo ye nshya yitwa ’Love is Strong’ yakoranye n’umuhanzi Bobbi Mapesa.

Foto: Irakoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .